Abaturage barasabwa tudatwika ibyangiza ikirere, bigira ingaruka ku mwuka duhumeka

Eng. Coletha Ruhamya, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), avuga ko abaturage bagitwika ibiyorero, imyanda kogereza imodoka mu migezi itemba n’ibindi byangiza ikirere ko bakwiye kumenya ko baba bangiza ikirere kandi bihanirwa n’amategeko .

Eng. Ruhamya akangurira abacyogereza imodoka n’amapikipiki mu migezi ndetse n’abameseramo ko bagomba kumenya ko baba bangiza ubuzima bw’abakoresha ayo mazi, kuko ayo mazi atemba Ati:”abafite imodoka bagomba kuzitaho, ibinamba bigashyiraho uburyo bwo gukoresha amazi yogeshejwe atoherejwe mu mazi atemba, bizadufasha kurengera ubuzima bwacu”.

????????????????????????????????????

Eng. Ruhamya yakomeza avuga ko gucana udutadowa, guteka hakoreshejwe amakara cyangwa inkwi, gutwika imyanda yo mu ngo irimo amasashe n’ibikoresho bikoze muri pulasitike (plastique)  biri mu bihumanya umwuka mwiza abantu bahumeka.

Ati:” Leta izakomeza gukangurira Abanyarwanda kugura gaze (Gaz), bakaba ari zo batekesha ibiryo,  bakanashishikarizwa gutera ibiti aho batuye kuko biri mu bitanga umwuka mwiza duhumeka. Leta ifite gahunda yo kuzajya yegereza hamwe umwanda uva mu misarani mu rwego rwo kurinda ko uwo mwanda wakwirakwizwa ahari ho hose”.

????????????????????????????????????

Ikibazo k’ihumana ry’umwuka ni ikibazo gihangayikishije cyane cyane abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Impamvu ni uko 91% by’abahumeka umwuka mubi babarizwa mu bihugu bikennye kurusha ibindi, byiganjemo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali Hari ahakigaragara abogereza ibinyabiziga byabo abatari uburyo bwo gufata ayo mazi cyane cyane ibigo, ku masitasiyo, mu ngo z’abaturage ayo mazi akoherezwa mu za Ruhurura akivanga nayo mu bishanga.

Havugimana Eliezer

 6,356 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *