Rubavu : Babiri bafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Abantu babiri batuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa 15 Kamena, bafashwe na Polisi ihakorera bari mubikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  

Abafashwe  ni Bahati Nzabara Christian w’imyaka 37 afite amafaranga y’amakongomani 4,590,000 amadorali 3,045$ n’amafaranga y’u Rwanda 130,000fr,Musabyimana Elina imyaka 49 we yafatanwe 670,200 by’amakongomani,ibihumbi 147 by’amafaranya y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze aba bantu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abakora  ubucuruzi bw’amafaranga  mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati. “ Nyuma yo kubona ko hari abantu  bakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko  ndetse binateza umutekano mucye  n’akajagari aho babukorera , Polisi niko gutegura igikorwa cyo kubafata aba bombi bagifatirwamo.”

Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi buri mu buteza akajagari cyane ko ababukora usanga babukora bihishahisha bashaka abantu bavunjira bityo bikaba byanateza ubujura

CIP Gasasira yakomeje avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abantu bameze gutya ,agasaba  abantu bifuza gukora ubu bucuruzi kwegera inzego zibishinzwe zikabafasha, mu kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati. “Kuvunja amafaranga bifite inzira bicamo n’amategeko abigenga.Niyo mpamvu  ushaka gukora ubu bucuruzi asabwa kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibimufashemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri bwo.”

CIP Gasasira yibukije abantu ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira ingaruka  nyinshi k’ubukungu bw’Igihugu kubera ko bavunja ku giciro gito ugereranyije n’ikiba cyaragenwe na BNR  bishobora kandi gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu n’ibindi byinshi.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha bukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanga mu ngingo yaryo ya 223 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano. 

Police.gov.rw

 2,360 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *