Leta yashyize ku isoko imigabane yayo yari mu ruganda rwa CIMERWA
Muri Werurwe 2019,ubwo habaga umwiherero w’abayobozi bakuru, Nyakubahwa perezida Paul Kagame yasabye ko imigabane yose Leta ifite mu bucuruzi butunguka harimo iyo muri CIMERWA igurishwa.
Nyuma y’amazi make , uwo mwanzuro ushyizwe mu bikorwa . Tariki ya 17 Kamena 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Madamu Hakuziyaremye Soraya, yatangaje ko iyo migabane yashizwe ku isoko koko.
Madamu Hakuziyaremye Soraya ati, “Mu rwego rwo guteza imbere ishoramari Leta yashyize ku isoko imigabane yayo tukaba turi mu biganiro hamwe n’umunyamigabane wa CIMERWA akagura iyo migabane, cyangwa abandi bikorera.”
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Gasabo, bwana Paul Nkusi ushinzwe abakozi mu ruganda rwa CIMERWA (Human Resource Manager: uwo mubona ku ifoto) yadutangarije ko , koko imigabane leta yari ifite muri urwo ruganda yashyizwe ku isoko.Akaba ari uburyo bwiza bwo kugirango uruganda rurusheho kugira ingufu.
Bwana Paul Nkusi ati:” Kuba iyi migabane ishyizwe ku isoko ni uburyo bwiza kuko buri mukozi azakorana imbaraga nka mbere kugirango umusaruro wiyongere cyane , noneho sima ntiyongere kuba ikibazo ku isoko.Ikindi kuba iyi imigabane igurishizwe ni uburyo bwagutse mu Rwanda no gukomeza guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane ry’imbere mu gihugu.”
Twabibutsa ko CIMERWA yatangiye gukora mu 1982 iyobowe n’abashinwa icyo gihe yari ifite intego zo gukora toni ibihumbi 50 bya Sima ku mwaka ruza guhagarara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa muri 2001 rwongereye imbaraga rwiyemeza kujya rutanga toni 100,000 za sima ku mwaka, muri 2013 nibwo leta yatanze imwe mu migabane yarwo igurwa n’Abanyafurika yepfo bibumbiye muri Pretoria Portland Cement Co (PPC) kuri miliyoni 69.4 z’amadolari ya Amerika bagura mo imigabane ingana na 51% bahita banatangira kuruyobora. gusa kuva icyo gihe rwanenzwe kudahaza isoko ryo mu Rwanda no gukumira sima y’abaturanyi y’igiciro cya make kwinjira mu Rwanda.
Uwitonze Captone
1,528 total views, 1 views today