Sina yubatse Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gérard
Nyuma y’ibikorwa byinshi bigizwe n’udushya dutandukanye, uruganda rwa Nyirangarama rukomeje gushyira ahagaragara ibindi bintu bitunguranye.Akandi gashya kadasanzwe ni shapeli y’amasengesho yitiriwe mutagatifu Gerard, yubatswe na Sina Gerald ku giti cye.
Iyi chapelle iherereye mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ikaba yatashywe ku mugaragaro na Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Mgr Antoine Kambanda ari kumwe na mugenzi we Mgr Vincent Harolimana , umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Umushoramari Sina Gerard watanze inkunga yo kubaka iyi Chapelle yatangarije ikinyamakuru Gasabo , ko kubaka ingoro y’Imana bidatangaje kuko kuba turiho n’ibyo dutunze byose biva mu gusenga.
Sina ati:”Mu byo dukora byose ntitugomba kwibagirwa Imana , kuko gusenga biri mu ndangagaciro z’umunyarwanda .Niba nubatse ishuri, nifuza ko abanyeshuri biga babijyanisha no gusenga, bakavamo abantu b’inyangamugayo ndetse baba bavuye hano n’aho bagiye bakabifatanya n’urukundo rw’Imana.”
SINA Gérard, yakoze ibintu byinshi birimo nk’ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi “College Fondation SINA Gérard” kugira ngo ibyo akorera Abanyarwanda bitazavaho byibagirana mu myaka iri imbere kandi bifite uruhare mu iterambere.
Yagize ati “Nashinze ishuri ngamije kuzamura ubuhinzi n’ubworozi no guha u Rwanda abagoronome n’abaveterineri beza mu myaka iri imbere.” Yavuze ko mu kwihangira imirimo yanashinze amatorero abyina ; ikipe y’amaguru ; itsinda ry’abaririmbyi baririmbira Imana n’ibindi. Ati “Birasaba gutinyuka ukihangira umurimo. Dufite abayobozi beza ; buri wese yari akwiye guhaguruka agakoresha ayo mahirwe.”
Mu kiganiro kirambuye , ikinyamakuru Gasabo cyamubajije niba muri Expo -2019 y’uyu mwaka hari akandi gashya azazana nkuko yagiye atungurana akazana imbwa ndetse n’igare rikozwe mu biti, asubiza ko we buri gihe aba ahanga ngo bitegure hari ikindi azazana.
Sina ati:”Buri mwaka ngira intego zo guhanga ikintu gishya (Produit) ariko gifite aho gihurira n’abaturage. “
Yavuze muri utwo dushya ahanga haba harimo n’uburyo bwo kwakira abakiliya ; imiterere y’umuntu uko igomba guhinduka n’ibindi.
Inama atanga ku bandi bashoramari ba rwiyemezamirimo yagize ati “Burya nta kidashoboka iyo wiyemeje. Ibyo umuntu yakwifuza byose kugeraho abigeraho abantu bari bakwiye gutinyuka bagakora cyane.”
Uyu rwiyemezamirimo umaze kumenyekana mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro umusaruro ubi ukomokaho, arashimira ubuyobozi bw’igihugu budahwema gushyigikira ibikorwa by’Abanyarwanda mu gihugu no hanze yacyo.
SINA Gérard arasaba Abanyarwanda kwitabira kugura no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda kuko ari bwo buryo igihugu kizakomeza kubaka ubukungu butajegajega kidatagaguje amaboko mu guhaha ibiva mu mahanga usanga rimwe na rimwe hari ibyo mu Rwanda bibirusha ubuziranenge.
Uwitonze Captone
2,142 total views, 1 views today