STECOMA :Igisubizo ku burenganzira bw’umukozi w’umufundi
STECOMA ni Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori, yatangiye mwaka wa 2000, ikaba , ikorera mu Ntara zose zo mu Rwanda .Ifite intego yo gukorera ubuvugizi abafundi ireberera inyungu ze, ndetse ikaba ishinzwe kumvikanisha umukozi n’umukoresha mu gihe hagaragaye ubwumvikane bucye.
Baganira n’ikinyamakuru Gasabo.net Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA) na Epaphrodite Fikiri umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa n’iterambere batangaje ko iyi sendika imaze kugeza kuri byinshi ku banyamuryango bayo.
Habyarimana yanavuze ko kuba abafundi batagira amasezerano y’akazi bahura n’ikibazo cyo kudatangirwa ubwishingizi ngo kuko batamenyekana bitewe nuko ntaho baba banditse.
Ni muri urwo rwego bihutiye gukangurira abafundi kugira amasezerano yanditse n’umukoresha we , bakangurira abafundi kwibumbira mu makoperative kugirango barushemo kwiteza imbere bizigamira . Bakaba bibumbiye mu makoperative hafi 220 akorera ku rwego rw’imirenge.
Bwana Epaphrodite Fikiri , umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa n’iterambere muri STECOMA , yatangaje ko sendika muri rusange igira inshingano yo kwigisha no guhugura abanyamuryango bayo ku bijyanye n’amategeko abagenga mu kazi ndetse n’ubundi bumenyi bwose bwabafasha kunoza akazi kabo neza ndetse no kongera umusaruro.
Ni muri urwo rwego binyuze mu kigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (DWA) , STECOMA yashyizeho seritifika ifite code ifasha umukoresha kumenya ko umukozi we afite ubumenyi mu mwuga runaka.Byongeye kandi iyo seritifika ifasha nyirubwite kwisanzura abona akazi. STECOMA ikaba imaze gutanga seritifika ku bantu ibihumbi makumyabiri na bine (24.000).
Bwana Epaphrodite Fikiri avuga ko nyuma yo kubafasha kubona seretifika igikurikiraho ni ugutangira gusaba abakoresha kubaha amasezerano y’akazi.
Yagize ati “Twifuza ko nyuma yo iyi gahunda yo guhugura abubatsi ababaji n’abanyabukorikori kubona seretifika bizagendana no gusaba abakoresha babo kubaha amasezerano y’akazi yanditse .Ibi bije ari gisubizo cy’ibibazo by’aba bakozi byiganjemo kwamburwa n’ababakoresha n’ibindi bitandukanye.
Kubera ko STECOMA, irahagarariwe kuva ku rwego rw’igihugu, Intara n’Uturere yahuguye abayobozi bayo ku mategeko agenga umwuga, ikora ubuvugizi mu nzego zitandukanye ku bijyanye n’ibyemezo cyangwa se amabwiriza amwe n’amwe ataberanye n’umwuga cyagwa se n’abanyamwuga.
Ku rwego mpuzamahanga STECOMA , ikorana n’imiryango mpuzamahanga yita kuburenganzira bw’umurimo . Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda ati:”Dukorana na IBB( International du Batiment et du Bois) tukagira n’abafatanyabikorwa nka FGTB na FNN.Hari igihe iyo miryango mpuzamahanga idutumira ikaduha amahugurwa.
Aimee Rosine UWIJURU
1,704 total views, 1 views today