Depite Mbanda Jean ari kwitegura gushinga ishyaka yise “INAAMA”
Mbanda Jean yashize ishyaka yise « Inzira y’amahirwe n’amahoro y’abenegihugu “INAAMA”
Jean Mbanda ni umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, mu Rwanda azwi ho kuba yarabaye umudepite igihe kinini ndetse n’umuntu wanyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.
Muri ntangiriro 2017, ubwo yari agarutse mu Rwanda avuye mu bihugu by’I Burayi nibwo yatangiye kwerekana ko agarutse muri politiki .Icyo gihe yatangaje gahunda ye yo kuba yakwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yari ateganyijwe muri Kanama 2017.
Icyo gihe yavugaga ko ari mu mwanya mwiza wo kuba umwe mu bahatanira kuba Perezida wa Repubulika kuko hari byinshi abona bikwiye guhinduka.
Muri Kamena 2019, mu kiganiro n’ikinyamakuru Gasabo, yavuze ko impamvu ashaka gushinga ishyaka , aruko hakenewe ishyaka rizana ibindi bitekerezo kugira ngo iterambere u Rwanda rugezeho ridasubira inyuma.
Ati “Icy’ingenzi ni ugufatanya n’abandi banyarwanda, twerekana izindi nzira z’iterambere rirambye kuko iterambere rishobora kubaho ariko rikaba ryagira n’inzitizi zo gusubira inyuma. Niyo mpamvu tuba tugomba kuzana ibindi bisubizo kugira ngo ridasubira inyuma.”
.
Mbanda avuga ko impamvu hakenewe ishyaka INAAMA , ni ukugarura umuco muri politiki ushingiye ku bintu bitatu; imihigo, kubaha abakuru no kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye.”
Ati “ Abantu turanenga. Mu Kinyarwanda baravuga ngo kunegura biranoga ariko kugena bikaguma. Burya twicara hanze tukavuga, tukavuga ibyo twishakiye tukareba rya cebe ry’inka ntiturebe ibyiza byayo na litiro ikamwa.”
Gahunda politiki y’ishyaka INUUMA
Abo twifuza kuba bo: Qui nous voulons devenir
1.1 .Ubwoko bwacu : ABANTU ( l`humain)
1.2. AKARERE KACU : ISI ( le monde)
1.3 .IDINI RYACU : UKWEMERA ( la foi)
1.4. IKIRANGO CYACU : UBUMUNTU (l` humanisme)
1.5. UBUKUNGU BWACU : AMAHORO ( la paix)
1.6. UMUTWARE WACU : UMURIMO ( l` emploi)
1.7. INTWARO YACU : UKURI ( la vérité )
1.8. UMUJYANAMA WACU : AGACIRO ( la raison)
1.9. UMUBURANYI WACU : IGIHE ( le temps)
1.10. UMUSHINJACYAHA WACU : UMUTIMANAMA
( La conscience)
2. ITEKA NGENERWAMUNTU
Droits humains fondamentaux
2.1. UBUZIMA ( la santé)
2.2. UBUREZI ( l`éducation)
2.3. UMURIMO ( l.emploi )
2.4. ICUMBI (le logement)
2.5. IHUMURE ( la quiétude)
2.6. ITUZE (la sérénité )
2.7. UMUTEKANO(la sécurité)
2.8. UMUDENDEZO ( l`abondance)
2.9. IJABO ( la dignité)
2.10. IJAMBO ( la souveraineté )
3. IBIKENERWA SHINGIRO BYA MUNTU
(Besoins de base de tout humain)
3.1. KUBA (pouvoir penser)
3.2. KUBAHO ( avoir des principes directeurs bien
pensés)
3.3. KUBANA (vouloir les partager)
3.4. KUBANIRA (protéger)
3.5. KUBANIRWA (se sentir protégé(e))
3.6. KUGIRA UWAWE (appartenance)
3.7. KUGIRA UWEMERA KO ULI UWE( recon-
naissance)
3.8. KUGIRA UKUGIRIRA ICYIZERE (confiance)
3.9. KUGIRA UKUGIRIRA UBUNTU( altruisme)
3.10. KUGIRA UKUGIRA INAAMA (conseil)
4. UMUTUNGO RUSANGE UTIHARIRWA
Biens communs
4.1. UBUTAKA ( la terre)
4.2. AMAZI (l`eau)
4.3. UMWUKA ( l`air)
4.4. IZUBA (le soleil)
4.5. INDA Y`ISI ( le sous-sol )
4.6. UMUCO( la culture)
4.7. IBITEKEREZO( pensées et réflexions)
4.8. IBISHANGA ( Les marais )
4.9. AMASHYAMBA (les espaces boisés)
4.10.INYAMASWA n`udukoko(animaux et insectes)
5. AMAHAME NGENGABUFATANYE
Principes générateurs de bons « liens sociaux »
5.1.UBWIYUBAHE ( respect de soi)
5.2.UBWIYIZERE( estime de soi)
5.3.UBUSHISHOZI ( perspicacité)
5.4.UBWISANZURE ( liberté)
5.5.UBWISUNGANE ( solidarité)
5.6.UBWUBAHANE ( respect mutuel)
5.7.UBUSIMBURANE (alternance)
5.8.UBUGABO (autonomie)
5.9.UBUPFURA (intégrité )
5.10.UBUTWARI ( témérité)
6. INDANGAMURAGE NDEMABUGABO
Héritage traditionnel menant a la dignité
6.1. GUSHYIRA MU GACIRO( se montrer raisonnable)
6.2. GUKUNDA UMULIMO ( aimer ce qu`on fait)
6.3. KUYOBORWA N`AMAHORO( guidés par la paix)
6.4. GUTINYA AMATEGEKO ( craindre lois et réglements)
6.5. KUMVIRA UBUTEGETSI ( écouter l`autorité)
6.6. KUBANZA ( devenir altruiste)
6.7. KUBAHA ( se vouloir respectueux)
6.8. KWEMERA IMIHIGO ( accepter les défis)
6.9. KWIHANGANA (manifester de la patience)
6.10. KWOROHERANA( cultiver la tolérance)
7. IMIZIRO N`IMIZIRIRIZO , KIRAZIRA RWOSE :
Ce dont un humain doit impérativement s’empêcher
7.1. GUSHYIRA IBYO TWEMERA IMBERE Y`IBINDI)
(refus de placer nos convictions avant tout)
7.2. GUSHYIGIKIRA ICYATEZA INTAMBARA CYOSE
(refus de soutenir toute action de guerre)
7.3. KUGIRA ITEKA ry`AMUNTU URUTISHA IRINDI
(refus de la dominance d`un droit humain )
7.4. KUGIRA UMUTUNGO RUSANGE WIHARIRA
( refus du monopole d`un bien commun)
7.5. GUTESHA AGACIRO IKIZERE WAGIRIWE
(refus de la dévalorisation de la confiance)
7.6. KWISHYUZA INEZA WAGIRIYE UNDI
(refus de faire payer une de vos bonnes actions)
7.7. KUGAMBANIRA INCUTI
(refus de trahir un(e) ami(e))
7.8. GUTERERANA UMUVANDIMWE
(refus d`abandonner un frère ou une soeur)
7.9. GUSHAKIRA INZIRA INDA
(refus de donner assistance aux clépthocrates)
7.10.GUHINDURA POLITIKI UMWUGA
( refus de faire de la POLITIQUE un métier)
8.AGACIRO K`AMAGAMBO N`UKO ARUTANA
Valeur et ordre des mots
8.1. KUBA BIRUTA KUBAHO
8.2. KUBAHO BIRUTA KUBANA
8.3. ICYIZERE KIRUTA IBANGA
8.4. IBANGA RIRUTA UBUNTU
8.5. UBUNTU BURUTA ABANTU
8.6. ABANTU BARUTA IBINTU
8.7. MWENIGIHUGU ARUTA UMWENEGIHUGU
8.8. UMWENEGIHUGU ARUTA UMUNYAGIHUG
8.9. UBUTABERA BURUTA UBUCAMANZA
8.10. IGITSURE KIRUTA IGITUGU
9. INZIRA IGANA IGIHUGU CY`AMAHORO
Étapes conduisant vers un pays de paix
9.1. KWEMERA IMANA
9.2. KUBAHA UBUYOBOZI
9.3 KWEMERA IMIHIGO
9.4. KUMVA INAAMA
9.5. GUSHYIGIKIRA UKULI
9.6. KWIRINDA AMAFUTI
9.7. KWIYAKA IBY`ISI
9.8. KWIBUKA INEZA
9.9. KUBANZA UBUNTU
9.1O.KWICISHA BUGUFI
10. REPUBURIKA : IGIHUGU Cy’AMAHORO
10.1. AKARERE K`AMAHORO (territoire de la PAIX)
10.1.1. KWUBAHA UMURIMO
10.1.2. KWIZERA UBUSHOBOZI
10.1.3. KWEMERA IMIHIGO
10.1.4. KUBANZA UBUNTU
10.2. INTANGO Y`AMAHORO(fondation de la PAIX)
10.2.1. UBUZIMA
10.2.2. UBUREZI
10.2.3. UMURIMO
10.2.4. UMUTUNGO BWITE
10.3.INKINGI Z`AMAHORO(piliers de la PAIX)
10.3.1. INGABO Z`IGIHUGU
10.3.2. UBUTEGETSI BW`IGIHUGU
10.3.3. UBUKUNGU BW`IGIHUGU
10.3.4. UBUBANYI N`AMAHANGA
10.4. INKUTA Z`AMAHORO( murs de la PAIX)
10.4.1. IHUMURE
10.4.2. ITUZE
10.4.3. UMUTEKANO
10.4.4. UMUDENDEZO
9.5. IGISENGE CY`AMAHORO (toit de la PAIX)
10.5.1 INTEKO NSHYIGIKIRAMUCO
10.5.1. INTEKO NSHINGATEGEKO
10.5.2. INTEKO NYUBAHIRIZATEGEKO
10.5.3.INTEKO NGENZURATEGEKO
Duhereye kuri izi gahunda z’ishyaka INNUMA, murabona ko Jean Mbanda afite gahunda nziza zubaka igihugu atari ba bandi bashinga amashyaka bakayita ya opposition bagamije indonke ( les opportunistes politiques).
Mbanda avuga ko abantu bavuga ko bari muri ‘opposition’ bari gukina politiki yo guhendana ubwenge bashaka kuyobya abaturage.
Ati “Ijambo Opposition uko mbizi, risobanura abantu batsinzwe amatora yo mu Nteko Ishinga Amategeko […] ntushobora kuvuga ko uri muri opposition udafite imyanya mu nteko, nirwo rubuga rwonyine umunyapolitiki avugiramo. Ntabwo ari kuri internet, ntabwo ari mu muhanda mu myigarambyo. Oya, ibyo ni iby’imiryango n’amashyirahamwe yigenga avugira abantu.”
Ntiwakwicara ikantarange ngo uvuge ngo uranenga, ngo nibaguhe, ngo tura tugabane nitumara kugabana tubone gukomeza, tubone guhumeka. Ubuyobozi ni ubw’abaturage mu byo twemeranyije, iyo bataragira aho bagushinga kubahagararira, uba wivugira ibyo ushaka kugira ngo ubone abayoboke ariko ugomba no kwirinda gushaka abayoboke b’impumyi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashyaka 11 yemewe n’amategeko arimo FPR Inkotanyi, PSD, PL, PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC, PSP, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,643 total views, 1 views today