ADEPR:Abakristu barishimira impinduka mu bashumba b’Indembo n’Uturere
Nyuma yuko umuvugizi w’Itorero rya ADEPR Rev. Karuranga Euphrem atangaje impinduka mu bashumba b’indembo n’ab’Uturere, twashatse kumenya uko hirya no hino mu gihugu Abakristo babyakira, tuvugana n’Abakristo bo mu ndembo zitandukanye maze batubwira uko babyumva.
Bavuga ko izi mpinduka ziba zikenewe kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze kubakika kuko ngo binatuma abashumba bakomeza kugenda bamenyekana mu bandi kandi ahantu hatandukanye.
Bamwe mu bo twavuganye barimo Abavugabutumwa, Abapasiteri n’Abashumba na bamwe mu bahinduriwe aho bakoraga, babishimye bavuga ko ari byiza uretse bamwe muri bo bavuze ko baba bari bafite abantu bari bamenyeranye bityo bikabagora guhita bamenyerana n’abandi bashya.
Nyobozi ya ADEPR (P/net)
Ibi ariko bikaba byafatwa nk’inyungu z’umuntu ku giti cye nyamara impinduka nk’izi ziba zigamije inyungu z’umurimo w’Imana.
Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo, yavuze ko iyo babahinduriye aho bakoraga n’ubundi bakomeza umurimo bakoraga urimo kubwiriza, kwigisha no kujya inama.
Yagize ati “Ikindi gikomeye cyane ni abantu tubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, twigisha ndetse dufasha mu bijyanye n’ubujyanama bityo rero iyo agumye ahantu hamwe ntabwo bituma waguka ngo umenye sosiyeti zitandukanye bityo ntiwaguke muri byinshi no mu myifatire yuko wamenyereye abantu bamwe”.
Akomeza agira ati “Nubwo hari abashumba batabyumva neza, sibyo kuko byaba bitandukanye n’ibyo umurimo wa gishumba ubivugaho, benshi mu bashumba barabishyigikiye cyane bavuga ko bibahugura mu buryo bwose”.
Bamwe muri bo manemeza ko ari Abasirikare ba Kristo baragira bati “Twebwe turi Abasirikare ba Kristo kandi nta vangura tugira ngo aba babakristo ni bo twishimira cyangwa twari tumenyereye, twebwe turi umwe muri Kristo kandi aho batwohereje ni ko Imana iba yabiteguye”.
Bakomeza bagira bati “Twebwe ntabwo twagera ikirenge mu cya Jona uvugwa muri Bibliya Yera, aho umushumba agutumye ni ho ujya kandi ukajyayo ubikunze kandi ubyishimiye”.
Bavuga ko nubwo guhinduranya sosiyeti hari abo bigora, nyamara ngo bituma bamenyana n’abantu benshi batandukanye bityo bigatuma babona amahirwe menshi yo kubona uburyo batakabonye mu gihe baba bamaze ahantu imyaka myinshi.
Abandi barabishima bavuga ko iyo hari umushumba umwe ufite imyitwarire itari myiza cyangwa undi ari mwiza, iyo habayeho guhinduranya, ba bandi bari bafite abababangamiye bahita baruhuka kandi na none iyo yari abangamye hamwe iyo ihinduriwe ashobora kubera mwiza aho yimuriwe bityo bakazana amahoro hose mu itorero ryacu
Mu by’ukuri biragaragara ko ari igikorwa kigaragaza ko Abashumba bakurikirana Itorero umunsi ku wundi.
Mu mvugo ya benshi barishimira ubuyobozi bw’Itorero ku bw’ibyo nubwo bacyeya cyane twavuganye bavugaga ko hari ababyungukiramo ariko natwe tubonana ari uburyo bwiza.
Bamwe mu bakirisitu baganiriye na www.gasabo.net batangaje ko hakwiye no kuba impinduka mu bashumba b’amaparuwasi atandukanye ngo kuko nabyo babona byatanga umusaruro mu murimo w’Imana no mu itorero muri rusange.
Dore uko Abashumba bahinduranyijwe muri izi mpinduka zabaye kuri uyu wa Kabiri:
ABASHUMBA B’INDEMBO
Iburasirazuba ni Rev. Kalisa Emmanuel
Amajyepfo ni Rev. Ndimubayo Charles
Amajyaruguru ni Rev. Murindahabi Canisius
Uwayoboraga ururembo rw’Iburasirazuba yagizwe umukozi mu Biro bikuru bya ADEPR
ABASHUMBA B’INDEMBO BUNGIRIJE
Amajyepfo ni Rev. Ruzibiza Viator
Iburengerazuba ni Rev. Karayenga Jean Jacques
Amajyaruguru ni Rev. Ndikumana Godefroid
Iburasirazuba ni Rev. Hakizamungu Josephe
ABASHUMBA B’UTURERE
Akarere ka Ngoma ni Rev. Ntakirutimana Frolien
Akarere ka Kayinza ni Rev. Kamali Silas
Akarere ka Nyabihu ni Rev. Rugema Donatien
Akarere ka Rubavu ni Rev. Butela Celestin
Akarere ka Gicumbi ni Rev. Kamugisha Nascene
Akarere ka Muhanga ni Rev. Kabengera Celestin
Akarere ka Bugesera ni Rev. Masumbuko Josue
Akarere ka Gasabo ni Rev. Rutayisire Pascal
Akarere ka Kirehe Rev. Murigo Stiven
Akarere ka Kicukiro ni Rev. Rwayitare Epaphrodite
Akarere ka Ruhango ni Rev. Macyamura Aaron
Akarere ka Gatsibo ni Rev. Habarurema Alfred
Akarere ka Huye ni Rev. Niyonzima Alexs
Akarere ka Karongi ni Rev. Kanyabashi Thomas
Akarere ka Musanze ni Rev. Ndizeye Charles
Akarere ka Rusizi ni Rev. Gatware Herman
Akarere ka Rurindo kahawe Rev. Nsengiyumva Celestin wayoboraga Paruwasi.
Abandi batavuzwe hano bagumye mu myanya bari bafite.
Rutamu Shabakaka
2,101 total views, 3 views today