Abanyamaguru baributswa ko nabo amategeko agenga umuhanda abareba

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bw’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi,aho byatangiye kuwa  14 Nyakanga ,kuri ubu bikaba bigeze mu cyumweru cya kane aricyo cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda gifite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.”

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi  mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi ubwo yigishaga abanyamaguru  mu murenge wa Muhima ahazwi nka Nyabugogo yababwiye ko Polisi yonyine itakumira impanuka abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga batabigizemo uruhare.

Ati ” Ubufatanye bwanyu na Polisi burakenewe mu gukumira impanuka zo mu muhanda,ni mugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda,mukambuka mwabanje kureba iburyo n’ibumoso, mukirinda amakasa yose akorerwa mu muhanda ashobora guteza impanuka muzaba mutanze umusanzu wanyu ukomeye mu gukumira impanuka.”

Yakomeje avuga ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi iki cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda,akaba ariyo mpamvu abakoresha umuhanda bose  bagenda bigishwa imikoreshereze yawo.

Yagize Ati “Muri iki cyumweru higishijwe abashoferi n’abamotari, uyu munsi hari hatahiwe abanyamaguru mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bwo kwirinda impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda.”

ACP Ruyenzi yakomeje ababwira ko  bakwiye kwambukira ahabugenewe hazwi nka Zebra Crossing mu gihe zihari, ababwira ko mu gihe umuntu ageze kuri zebra crossing akwiye kubanza kureba iburyo n’ibumoso akareba ko nta kinyabiziga kiri hafi ye yabona ko ntacyo akambuka yihuta,atavugira kuri telefoni ndetse atanarangaye.

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zacika,bityo abasaba gufatanya  na Polisi mu gukumira impanuka zo mu muhanda batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko awugenga.

Mu turerere twose hirya no hino mu gihugu iki gikorwa cyo gukangurira abanyamaguru kubahiriza amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka kikaba cyakozwe.

Gerayo amahoro njye nawe tuyumvise kimwe twabasha kugira uruhare runini mu gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abaturarwanda abandi zikabasigira ubumuga. Duharanire ko buri muntu wese ufashe urugendo agera aho ajya Amahoro.
police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *