Ruhango: Abahinzi b’umuceri barifuza ko uruganda Ruhango Rice Mill rwakongera gukora.

Abahinzi b’umuceri  bo mu bishanga bitandukanye byo mu Karere ka Ruhango  bababazwa nuko nta ruganda rutunganya umuceri  rubakemurira ikibazo. Ngo iyo bagemuye ku ruganda  Gafunzo Rice rutinda kubishyura naho Ruhango Rice Mill  irafunze.

                                                    Bwana Macumi Edison, umushoramari wa Ruhango Rice ( P/net)

Umwe mu bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Base na Gafunzo utifuje ko izina rye ritangazwa , yatubwiye ko umuceri beza ari mwinshi kandi mwiza ariko utunganyirizwa mu nganda za kure kuko uruganda rwakoreraga mu Ruhango arirwo Ruhango Rice Mill,  rwahagaze ku mpamvu na bo batamenye.

Agira ati “Umuceri twejeje ugurwa n’abaturutse ahandi. Ntagihombo tugira ariko byakabaye byiza dufite uruganda nk’uko rwahahoze, hanyuma natwe tukarya ku muceri twihingiye. ”

Ruhango Rice Mill  ni  uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri rubarizwa  mu Murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana.

Bamwe mu bahinzi b’umuceli batangarije ikinyamakuru Gasabo ko bamaze igihe kirekire batabona aho bagurisha umusaruro wabo nkuko babyifuza kuko inganda tuvuze hejuru zidakora .

Ngo uruganda  Ruhango Rice Mill, rugikora rwabagurira umusaruro wabo ku giciro cyiza kandi bakishyurirwa ku gihe, bigatuma bishyura banki, amashuri y’abana na mitiweli.None ngo amaso yaheze mu kirere.

Bwana Edison Macumi , umushoramari wa Ruhango Rice Mill ndetse akaba afite n’urundi ruganda mu Ntaray’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke  rwitwa Nyamasheke Ric, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi cyane cyane akarere na MINICOM , bari gusuzumira hamwe uburyo uruganda rwafungura imiryango.

Macumi ati:”Ruhango Rice yakorewe ubugenzuzi na  minisiteri y’ubucurizi n’inganda ifatanyije n’Akarere baradusuye  batugira inama , ibyo twasabwe twarabirangije twizeye ko mu minsi iri mbere bazaduha uburenganzira bwo kongera gukora “.

Uwitonze Captone

 

 1,349 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *