Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda ryahuguwe abayoboke baryo mu ku gukumira amakimbirane
Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) , ryahuguye abanyamuryango baryo ku ‘’Imyitwarire no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki bakomokamo no kuyakemura igihe yagaragara. “
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PSR, ufite micro ni visi perezida Mukama , umwegereye iruhande rw’umuzungu ni Rucibigango perezida w’ishyaka (P/Captone)
Ayo mahugurwa yabaye tariki ya 18 Kanama 2019, mu cyumba cya La Pallice Hotel-Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu biganiro bagejejweho basobanuriwe ubwoko bw’amakimbirane n’inzego zayo.Mu buryo bwagutse amakimbirane ngo ni ubushyamirane, kutavuga rumwe, kutabona ibintu kimwe, kutumva hagati y’abantu 2 benshi cyangwa amatsinda y’uturere, ibihugu biturutse kuri kamere cyangwa kugongana kw’ibitekerezo.
.
Mu kiganiro cyatanzwe na madamu Gerardine , iyi mpuguke yagaragarije abitabiriye amahugurwa inkomoko y’amakimbirane ya politiki .Yasobanuye ku buryo bwimbitse ko amakimbirane arangwa n’ibintu 3:Ngo hari amakimbirane areba amatsinda y’abantu muri rusange ni ukuvuga imiryango ( clases sociales), amoko, amadini, ibihugu n’ubwenegihugu, imiryangoyegamiye kuri leta n’imitwe ya politiki.Ikindi yavuze ngo nuko hari igihe leta igira uruhare mu makimbirane yose ya politiki ni ukuvuga ikibazo ubwacyo.Hanyuma hakaba n’amakimbirane ya politiki ashaka igisubizo cya politiki habaye ibiganiro bitandukanye .
Bamwe mu batanze ibiganiro camarade Geraldine na Clementine (P/Captone)
Mu biganiro mpaka byayobowe na perezida w’ishyaka camarade Rucibigango Jean Baptise na visi perezida camarade Mukama ,bose bahurije ku nsanganyamatsiko y’uburyo bwo gukemura amakimbirane yavuka ndetse n’amategeko n’inzego byakwifashishwa mu kuyakemura.
Camarade Rucibigango Jean Baptise ati:”Iyo havutse amakimbirane mu ishyaka , kuyakemura si kwirukira muri RIB cyangwa izindi nzego z’ubutabera hari komisiyo y’ishyaka igomba gukemura icyo kibazo ubwacyo.Iyo ari amashyaka 2 afitanye amakimbirane , ikibazo gishyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga.”
Camarade Madamu Uwitije Clementine na camarade Karimpinya mu biganiro batanze ku birebana n’amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura bashumangiye ko kugirango bikorwe mu mucyo umuntu yirinda kubogama .Ikindi ngo abayobozi ubwabo bagomba kuganira ku kibazo cyatera amakimbirane kugira ngo akemuke hatitawe ku nyungu z’umuntu ku giti cye.
Rucibigango wanafunguye kumugaragaro ayo mahugurwa akaba na perezida w’ishyaka yasabye urubyiruko kugira indangagaciro zo gukunda igihugu , kugira umuco wo gukunda, gukorera hamwe kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Yavuze ko gukurikiza amategeko ,kubwizanya ukuri no guharanira inyungu rusange z’abayoboke b’umutwe wa politiki n’abenegihugu muri rusange ari bimwe mu bishobora gukumira amakimbirane n’umwiryane byavuka mu Mutwe wa Politiki uwo ariwo wose.
Rucibigango yakomeje avuga ko asanga ikintu gikurura amakimbirane mu Mitwe ya politiki gikunze kuba ari uko benshi baba bashaka gushyira imbere inyungu zabo ku giti cyabo kurusha inyungu rusange ari nabyo byaranze ubutegetsi bwa mbere .
Avuga kandi ko amakimbirane yaranze Politiki y’u Rwanda mu bihe byashize yakemuwe mu buryo burambye n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki, kuko abanyapolitiki ba none barenze ibibatanya bagashyira imbere ibibahuza ari byo igihugu n’umuturage bakorera.
Twabibutsa ko ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda PSR, ryashinzwe mu 1991, ryemerwa mu mategeko n’Iteka No 32/04.09.01 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini ryo ku wa 30 Ukwakira 1991, ryandikwa mu Igazeti ya Leta No 4/1992 yo ku wa 15 Gashyantare 1992.
Uwitonze Captone
1,472 total views, 1 views today