Shyorongi:Abayobozi barasaba abaturage kunoza imiturire
Ubuyobozi bw’Akagali ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi buratangaza ko imyubakire muri ako kagali ntawe ibangamiye ko ahubwo ni kujyanya n’imyubakire igezweho ngo iyo wujuje ibisabwa ubona icyangombwa cyo kubaka mu gihe kitarenze nibura iminsi 15.
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’akagali ka Rutonde Jean Jacques Roger Uhoranimana, yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, bari kurwanya akajagari mu myubakire ku buryo bwose, kugirango ejo Rutonde itazaba nka Kimicanga ya kera.Bakaba basaba abaturage kunoza imiturire nkuko babikangurirwa.Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’akagali ka Rutonde Jean Jacques Roger Uhoranimana( P/Captone)
Yagize ati:Aka ni akagali kameze nk’umujyi, abantu barasobanutse ababishoboye bagenda baza gutura hano bagura ubutaka bw’abaturage, badashoboye gutura bijyanye n’ibishushanyo mbonera,byumvikane rero ko ugiye kubaka agomba kuzuza ibisabwa, yabirangiza agahabwa icyemezo , abanyura mu nzira ya panya , bazahura n’ingorane ….”
Hari inzu hafi 133 zubatswe nta byangombwa , umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rutonde , yavuze ko izo nzu zitazasenwa kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwaciye umwe umwe, amande y’ibihumbi Magana atatu (300.000 frws).
Umaze kuyatanga agatangira bundi bushya asaba icyangombwa cyo kubaka nkuko amategeko abiteganya kandi hari bamwe batangiye kuyatanga.Utazubahiriza ibyasabwe ashobora kuzasenyerwa.Ni byiza rero gukurikiza amabwiriza y’Akarere no kubaha ubuyobozi.
Ubwanditsi
2,101 total views, 2 views today