Ibibazo by’ingutu mu itangazamakuru :Kubura iyo urara no gukurwamo inkweto

Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukunze kugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku gipimo gishimishije. Ntibibuza Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporteurs Sans Frontieres)  gushyira  u Rwanda ku mwanya  w’ ibara ry’umutuku,  iri hejuru ya 150  mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru .

Umwaka ushize wa 2018, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 156 ku manota 52,9. Naho uyu mwaka  rwamanutseho  umwanya umwe ku manota 52,43%.

Ese byaba biterwa ni iki?Kugeza ubu ntawe uratanga umuti w’ikibazo gituma itangazamakuru mu Rwanda ridatera imbere kandi inzego zifite mu nshingano ibijyanye n’itangazamakuru  zivuga  ko zubahiriza bimwe mu byo zisabwa kugirango umunyamakuru yiteze imbere ave mu bukene.

Mu minsi ishize ubwo bimwe mu bitangazamakuru bikorera ku butaka bw’u Rwanda byavugaga ko hari bamwe mu ba motari, birarira aho babonye bwacya bagakomeza bigatuma haba impanuka kuko baba bataryamye , byatumye hari bamwe bavuga ngo ngo mbere yo gutokora mugenzi wawe jyubanza witokore kuko nta byera ngo de!

Ngo ni kuki  bamwe mu banyamakuru bajya gukura agatotsi mu ijisho ry’abandi, basize umugogo uri mu ryabo.Bamwe mu bari bumvise inkuru y’abamotari , bavuse byinshi ku itangazamkuru mu Rwanda bigeze ku baba mu Migina I Remera imbere ya stade Amahoro rusya rutanzitse. Bo bahise batangaza  ko bafite amakuru y’imvaho ko hari bamwe mu banyamakuru batagira iyi bataha bibera mu nzu yahoze ari iya Maiason de la Presse. Ikoreramo ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ( ARJ) n’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission).

                        Ntawe ntunze urutoki ariko se itangazamakuru murimariye iki cyangwa se mwarimariye iki (P/net)

Niba ari byo koko amashyirahamwe arengera itangazamakuru yagombye kugira icyo akora kugirango abo banyamakuru babundamye muri nyakatsi nako mu manegeka bashyirwe mu kiciro kitari ubudehe , cyabafasha gutuma umukandara n’irindazi bibafata mu nda  ngo badahungabana.

Byakunze kuvugwa kenshi ko hari igihe ku mahoteri hakunze kuvugwa akavuyo gakururwa n’abiyita abanyamakuru.Ugasanga mu gihe inama yatumiye abantu 50, icyumba cy’inama cyuzuyemo abarenga ijana, abarenzeho ari ngo abanyamakuru.Byakunze kujya bikuru ibibazo kuko byageraga  byagera mu gihe cya sa sita cyo kujya kwiringaniza n’ameza ibiryo bikabura pe!

Kubera ko  byari bimaze gufata akavuyo karuta ako muri Kosovo .Amwe mu mahoteli yashizeho agapapuru bita Jeto gatuma ubona amahirwe yo kujya gufata amafunguro ya Hoteli.Ngo byumvikane ko hari bamwe mu biyita abanyamakuru bacungana n’amafunguro ya hoteli, bikaba uko umwaka ugahita undi ugataha ubuzima bugakomeza , bitahira I Remera mu nzu ya ARJ.

Umukobwa utanga inzoga mu kabari :”Ati nari nzi ko umunyamakuru ari umuntu wiyubashye pe, ndabizi hari bamwe bafite ubushobozi , ariko  ntibyumvikana ukuntu umunyamakuru ajya mu kabari,asabiriza inzoga ejo akagaruka bityo bityo, nakoze Fantastique ndabizi  ,sinavuga amazina yabo .Igiteye agahinda ni kubona umunyamakuru anywa yabura ubwishyu agakurwamo ibirato byo ni ikindi kibazo.Byagiye biba kenshi iyo za Nyamirambo aho  nakoraga  nko  kwa Yavani, Cosmos n’ahandi …Ni gute umunyamakuru akurwagamo inkweto bwacya ukamubona ku ma TV,  ngo arasesengura ibibazo. Nta gaciro tumuha mu gihe twamubonye  ku mugoroba akurwamo imyenda .”

Nubwo  bivugwa ko hari  nibura bamwe mu banyamakuru badahagaze neza , ntibibuza Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) , ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ( ARJ) n’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission), gufasha abanyamakuru nkuko bikwiye.

Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), igerageza guha abanyamakuru  amahugurwa ku buryo bushoboka  kandi bagatanga n’agahimbazamujyi.Ariko ntibibuza bamwe kuva muri ayo mahugurwa amara masa.Bugacya basubiye kuri MHC kubaza igihe bazongera kujya mu mahugurwa.

Ikindi MHC yigeze kujya ipangira abanyamakuru icyayi sans mukati buri gitondo.Mu ruturuturu ukabona abanyamakuru bateye iperu, uwakererwaga agasangaga amaterimusi bayejeje.Tekereza kurara ku ibaba uvuye I Nyamirambo, Kinyinya cyangwa Kabeza ugiye kunywa ka cyayi i Remera.

Umwe mu banyamakuru utifuje ko izina rye ritangaza ati:”Nanjye pe nirwa hano kuri ARJ, niho nkorera ariko nta gihe ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ( ARJ), ridapangira abanyamakuru ngo babone uko bakwikora ku munwa ariko sinzi impamvu bagaruka kugangika mu nzu yayo.Hari amanama y’iminota iterenze icumi (10), bita aya aba Editors, iyo inama irangiye buri muntu bamushashura ibihumbi hafi cumi na bibiri (12.000 frs) , sinzi impamvu batajya gushaka iyo baba.”

Undi ati :”Abarara hano baradusebya pe , uraziko mu minsi ishize ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ( ARJ), ryapangiye abanyamakuru akantu, byari byoroshye cyane , byiswe  gukora  proposal y’inkuru icukumbuye ( investigation story), ubwo umuntu yahisemo icyo ashatse.Birangiye ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ( ARJ) ryafashe ba banyamakuru bose birirwa ku hano , ribashyira ku murongo nk’abarwayi b’igituntu bagiye guhabwa imiti. Maze ribatera za Magana atatu (300.000 frs), iry’itanu ( 150.000 frs) n’amajanajana (100.000 frs).Ariko ikibabaje bamwe bakimara kuyasingira  nta wamenye aho baciye , bagarutse  bayamaze “.

Sina Gerard Nyiarangarama abona gute itangazamakuru mu Rwanda.

 

Ubwo muri Camp Kigali  hari  habereye mi-expo, Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama yitegereje ukuntu hari abanyamakuru  benshi cyane bateye iperu iwe, bamubaza ubusa, yarateruye ati:”Ariko buri gihe ko mumbaza ntimwandike inkuru  kandi munsaba amafaranga bigenda gute?Mbabwize ukuri mwa bagabo mwe , bizambabaza mbonye mushaje gutyo”.

Muri Expo-2019,  ntibyababujije bamwe kujya babyukira kuri stand ye, bamutegereje ku buryo byageraga sa sita  j’ijoro hari abakimutegereje batazi ko aza kandi nta na gahunda yabahaye.

Umwe mu banyamakuru wabaye mu bihugu by’amahanga yagize icyo avuga ku itangazamakuru mu Rwanda .

Yagize ati:”Uretse mu Rwanda mu bindi bihugu kuvugana n’umunyamakuru ni ishema, iyo umunyamakuru anyuze mu nzira abaturage bahurura bagiye kumureba .Mu Rwanda ho ni agahomamunwa, iyo ugiye gushaka umuyobozi runaka ukavuga ko uri umunyamakuru hari igihe bakubwira ngo nta wuhari uzaze ijo cyangwa muterefone, nkayo nkuko .”

Nyirubutagatifu Vedaste

 

 

 

 

 

 

 

 

 1,872 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *