Gushinga ishyaka , inzira yo kwishakira umugati
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza (RGB),gitangaza ko hari amashyaka 11 yemerewe gukorera mu Rwanda akurikije amabwiriza agenga itegeko ngenga ringenga amashyaka mu Rwanda.
Ayo mashyaka ni:umuryango FPR , ishyaka ntangarugero muri demokarasi ( PDI), ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage( psd) .ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ( PL), ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere(PSP);ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC); ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu rwanda (PSR) ; ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na demokarasi (UDPR); ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC);ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza (PS ) hamwe n’ ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR).
Bamwe mu bakurikira politiki y’u Rwanda bakunze gutangaza ko mu Rwanda hadakenewe amashyaka cyane ko n’ayitwa ko ariho ntacyo ubona amariye abanyarwanda ngo intero umuryango FPR, uteye niyo asigaye yikiriza.
Mbese ngo “C’est Makuza vient de dire je n’ajoute rien”.Kuba nta mashayaka wavuga koagaragara mu Rwanda bikunze kugaragara mu gihe cy’amatora , aho amwe adashora kwitangira candidature , agategereza guhekwa na FPR, mu gihe nimara gutsinda izatera imirwi hanyuma isigaye igaha utwo dushyaka tw’intege nke.
Hari abatangaza ko mu Rwanda hakenewe amashyaka nibura 3 gusa. FPR, PSD,PL. Ayandi ngo ni amashyaka y’ ubwoba gusa atagira umurongo wa politiki uhamye agenderaho uretse kubyandika ariko ntibashobore gusobanurira abaturage ibyo bagezeho nibyo bari gukora.
Mbere gato byakunze kugaragara ko amashyaka PSD na PL yatera ikirenge mu cya FPR, ariko uko iminsi igenda yicuma usanga nayo agenda yicecekera ngo hato n’utwo yaririragaho itatwambur, nayo ntiyayibona byatumye icika intege iraruca irarumira.Ubu isa nipfundikiye mu kibindi cg mu mutiba w inzuki.
Ayandi se arihe? Hari aherekeje ayandi acunga gusa ko haboneka imyanya agasa natera ibiraka byo kuyiharanira.Agacunga nkuko impyisi zicunga ingwe yica umuhigo , yamara kurya zikandurura uturapfurapfu.
Ese ibyo Green party isaba nko guhagararirwa muri guverinema , bifite ishingiro.Nkuko hari abemera ko Imana ibaho hakaba n’abayihakana , hari abemera ko ifite ukuri kwambaye ubusa , hakaba n’abandi batabyemera.
Inkuru yasohotse mu Imvaho Nshya , tariki ya 17 Kamena 2019 , ivuga ngo
“ Abanyapolitiki n’abasesenguzi ba Politiki barahuriza n’abatuarge ku ngingo yo guhamya y’uko ihame ryo gusaranganya ubutegetsi u Rwanda rwimakaje ari ibanga ryo kubaka ibiramba no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.
Gusangira ubutegetsi nta kwikanyiza ni rimwe mu mahe remezo 6 ateganywa n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.
Impuguke mu mitegekere n’imiyoborere Dr. Murenzi Phanuel avuga ko gusaranganya ubutegetsi ari uburyo bw’imiyoborere butuma buri wese yumva adahejwe, ibi ngo bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukumira uburakare.
Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekrezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda akaba n’umuyobozo w’ishyaka PS Imberakuri , Christine Mukabunani yemera ko hari intambwe nini yatewe mu gusangira ubutegetsi icyakora akavuga ko hari bike bikenewe kunozwa.
Abaturage b’ingeri zinyuranye bavuga ko kuba mu Rwanda hari Ihame ryo gusangira ubutegetsi aribo ba mbere ba byungukiramo.
Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri avuga ko ubu buryo bwo gusangira ubutegetsi butabuza ko amashyaka ashobora kugira ibitekerezo binyuranye .
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kandi riteganya ko umutwe wa Politiki watsinze amatora udashobora kurenza 50% by’imyanya mu nama y’Abaminisitiri.Ku mpuguke mu butegetsi n’imiyoborere Dr. Murenzi Phanuel ngo bituma igihugu kibona ibitekerezo bitandukanye byaba ibiturutse mu mitwe ya Politiki itanzinze amatora cyangwa se mu batabarirwa mu mitwe ya Politiki muri rusange.
Hashize imyaka 16 u Rwanda rufite itegeko nshinga rishyira imbere ihame ryo gusangira ubutegetsi. Uyu akaba ari umwe mu musaruro wavuye mu biganiro byahuje abantu b’ingeri zitandukanye byabereye mu Rugwiro muri za 97 na 98.”
Nyirubutagatifu Vedaste
1,580 total views, 1 views today