Bamwe mu banyamuryango ba “Royal Cleaning Company” barasaba leta gukurikirana Sikitu Jerome ushaka kubasanyera kampani

Sikitu Jerome, ni umugabo upima hafi ibiro 125, yameneyakanye cyane ubwo yali  Local Defence  mu mujyi wa Kigali (uwo mureba ku ifiti).

Haje DASSO, yaratashye  ajya gufatanya  n’abandi  bantu 4 gushinga  kampani ishinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali yitwa “Royal Cleaning Ltd”, mu nyubako yo kwa Rubangura , afite akazi ka buri munsi gahoraho nk’ushinzwe gucunga umutungo .Bivugwa ko amaze kumva aho agejeje yatangiye gushaka gusenya iyo kampani.Ashaka gushinga iye.

Bivugwa ko  muri icyo gihe yashaka gushinga iye , yibutse ko gukina filime byinjiza akantu nibwo yabuze mu gihe cy’amezi 11 , maze yegeranya  abakinnyi basanzwe bakina filime nyarwanda, batangira gukina  ‘filime documentaire’ yise Umugabo w’ijambo rye’ aho yifashishije abantu bazwi b’ibyamamare, abaturage basanzwe mu byiciro binyuranye harimo abafite ubumuga, maze abibyaza umusaruro.

Bamwe mu bakozi bakoranye  batifuje ko amazina yabo atangazwa , bavuze ko Sikitu avuye muri shuguri ze yasubiye ku kazi , bamubajije aho amaze umwaka aba avuga ko yari yararwaye.

Bamubajije impapuro za muganga zerekana ko yivuje ngo yaba nibura yaratanze  impapuro zidahuje bigaragara ko , zari izo mu Biryogo. Abonye ko ikinyoma kidafashe nibwo  ngo yatangiye  kuzenguruka mu bakozi ndetse bamwe  akabatumira , bakamusanga mu kabari ke i Kinyinya ababwira ko kampani igiye kubirukana,abandi akababwira ko azabajyana muri Kampani ya “AGRUNI” ikorera i Nyabugogo ngo niyo ihemba menshi.

Umwe mu bakozi ati;’Bimaze kuba ibibazo  nibwo  Sikitu  yagaragaye mu itangazamakuru avuga ko bagenzi bakoranaga bamufungiranye bamubuza kwinjira .”

Abandi bakozi ba kampani  batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo, babwiye ikinyamakuru Gasabo  ko ari amayeri  Sikitu Jerome yahimbye,  agamije kunaniza bagenzi be yitwaje ko bose banganya imigabane, agamije gucamo abakozi ibice.

Ikinyamakuru gasabo.net cyavuganye na  Sikitu , asubiza ko abo bamuvuga bamwitiranya, ngo ntibamuzi  kuko ari Inkotanyi cyane ndetse  gihamya akaba yaramamaje Nyakubahwa perezida wa republika mu matora aheruka ya 2017. Kandi ngo no kumurega ntibyaborohera kuko azwi muri iki gihugu.

Nubwo Sikitu yivugira ko akomeye akaba ari Inkotanyi y’amarere bibaza ukuntu umuntu nkuwo wivuga ibigwi, hari igihe akekwaho gusangira mu kabari ken a bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na leta.

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,440 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *