Ese ibikorwa USAID, iteramo inkunga leta bigera ku baturage
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), gifite imishinga myinshi giteramo inkunga leta y’u Rwanda.
Hari ugufasha abahinzi baciriritse ngo babashe gushora imari mu buhinzi, bahinga kinyamwuga, babashe kubikuramo amafaranga, binyuze mu mushinga PSDAG wa USAID .
Peter H. Vrooman, United States Ambassador to the Republic of Rwanda ( Photo:net)
Minisiteri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene( Photo:net)
Bamwe mu bahinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye bahamya ko iyo nkunga itabageraho nkuko babyifuza ahubwo iyo ije izamura imibereho ya ba perezida n’abandi bayobozi b’amakoperative.
Umwe mu bahinzi b’ibigori muri koperative ya Nyagatare ati:”Tubona abo bayobozi baje n’amamodoka bagaparika, bagafata amajambo , basimburana bakavuga ibyo bagiye kudufasha , ari nako tubabyinira twitakuma, ibirori byarangira bagataha tugategereza ko ya nkunga yatugeraho tugaheba.N’iyo bayiduhaye bavuga ko ya mafaranga baguzemo imbuto cyangwa ifumbire mvaruganda, bikarangira gutyo nka filime itari iya Rambo cyangwa Tarzat.Tukaba dusaba abaterankunga mu gihe batanze inkunga bajye bagaruka batubaze niba koko yaratugezeho.”
Bamwe mu babyeyi bishimira gahunda y’uburezi kuri bose, ariko bakagaya imwe mu myigishirize itagira imfashanyigisho nk’ibura ry’ibitabo. Cyane ko hari n’igihe ikigo cy’amashuri cya leta kiba kidafite ibitabo bihagije .Mu bigo byigenga ho bategeka ababyeyi kubigura ku ishuri.Bakabikora Atari urukundo cyangwa korohereza , umubyeyi ahubwo ari amayeri yo kumukamuramo amafaranga.Kuko hari igihe usanga igitabo kimwe bakigurisha nk’ihembe ry’inzovu.
Umwe mu babyeyi ufite umwana wiga mu ishuri ryigenga ati:”Niba bavuga ko uburezi ari kuri bose ko umubyeyi aba yatanze amafaranga y’ishuri nkuko baba bayagennye, kuki basubira inyuma bakabwira ababyeyi kugura ibikoresho bindi kandi nabwo ku ishuri .Yego hari igihe ibyo bikoresho biba bikenewe , ariko ntibagakabye ngo bahanike ibiciro nkaho hari igikuba cyacitse.Cyane ko hari igihe bimwe muri ibyo bitabo aba ari inkunga y’abaterankunga , nka Gtz, Enabel cyangwa USAID.Hari igihe biba byanditseho nkuko mubibona kuri icyo gitabo cyo hasi.Barangiza bakandikaho ko kitagurishwa.Ariko wajya ku bigo by’amashuri bitandukanye mu duce tw’u Rwanda ugasanga bafite amasitoki y’ibyo bitabo kandi babigurisha ku giciro cy’umurengera.Umuntu akibaza impamvu bandikaho ko bitagurishwa, bo bakabigurisha.Ese REB ntacyo iba ibiziho”
Mi bihe byashize , binyuze muri REB, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) ,cyateye inkunga leta y’u Rwanda mu mushinga witwa ‘Mureke Dusome.
Icyo gihe byavugwaga ko uwo mushinga wari ugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ababyeyi, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, umuryango mugari n’abakangurambaga bo gusoma mu rwego rwo guteza imbere no kwimakaza umuco wo gusoma mu bana hanze y’ishuri. Iyi gahunda yashizwe mu bikorwa na Save the Children, ifatanyije na REB.
Ariko kugeza ubu ntawasubiye inyuma ngoyerekane niba uyu mushinga waragize akamaro mu rwego rwo gukangurira abana gusoma no kwandika .Wasanga bimeze nka ya mazi baha abaturage bakubaka ibigega bakuzuzamo amazi, bagatumira abaterankunga kuza gutaha umushinga ku mugaragaro, bahagera bagasanga abaturage bari kuvoma ,bamwe bamesa abandi biyuhagira. Maze ibirori byarangira n’abaterankunga batashye, amazi nayo akagenda , ntazongere kuboneka ukundi, ibigega bikangirika, sinjye wahera.
Hari abadatinya gutangaza ko hari imishinga imwe n’imwe bavuga ko bazaniye abaturage ari uburyo bamwe mu bayobozi bahimbye yo kwiriramo amafaranga, bakiyubakira amazu ahenze, mu ma week-end bo n’imiryango yabo bakigira koga ku kivu , ubundi bagahora burira za rutema ikirere bigiriye kwinezeza za Burayi .
Rutamu Shabakaka.
1,146 total views, 1 views today