Sikitu Jerome yataye akazi muri Kampani ya Royal Cleaning Ltd yakoraga buri munsi none igihombo kiravuza ubuhuha”
Ubunyangamugayo nibwo ndangagaciro za muntu zubakirwaho ubunyamuntu!!Ese iyo utaye inshingano wahawe ubawubakiye kuki?
Bamwe mu bakozi ba Kampani ishinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali yitwa “Royal Cleaning Ltd” bakomeje kwibaza aho umukozi wayo n’umunyamigabane Sikitu Jerome, yaba yaragiye ?.
Sikitu Gerome (P/NET)
Umwe mu bakozi utifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we ati:”Maze igihe nza ku kazi ariko simbona Jerome Sikitu,igihe kigiye kuba kinini adakoza ikirenge hano ku biro.Niba yongeye guta akazi nka mbere agambiriye nibura kunaniza bagenzi be yigira mu zindi gahunda, ntawamenya? , ariko njya numva ko yaba ari muri gahunda zo gushinga indi kampani ku giti cye.”
Ngo si ubwa mbere Sikitu Jerome ata akazi ngo kuko yigeze kumara amezi cumi na kumwe ,azenguruka igihugu cyose yikinira filime
Bamwe mu bakozi bati:”Aho agarukiye atangira kuzenguruka mu bakozi ababwira ko Kampani igiye kubirukana,abandi akababwira ko azabajyana kwa Jean Paul muri Kampani ya “AGRUNI” ikorera i Nyabugogo. Ikindi twumva bavuga ko Sikitu Jerome yaje kujya ananiza bagenzi be yitwaje ko bose banganya imigabane, agamije gucamo abakozi ibice.”
Undi mukozi nawe wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga kubera umutekano we ati:” Sikitu ngo hari abo yabwiye ko agiye kurega Kampani kuko yamuhagarikiye umushahara. Ariko ngo hari amakuru yaturutse ahantu hizewe avuga ko Sikitu Jerome yanze akazi, yagiye mu zindi nyungu za politiki.”
Bamwe mu bakozi ba Royal Cleaning Ltd” batangarije ibinyamakuru bitandukanye ko hari amakosa yagiye akingirwa ikibaba.
Bati:“Sikitu Jerome yigeze kuvugwaho ibyaha bitandukanye akingirwa ikibaba,ariko noneho bishobora kubyuka nakomeza kujya inyuma y’umurongo ngenderwaho w’igihugu”.
Bakomeza bavuga Sikitu naramuka anareze Kampani bishobora kuzamugora kuko yamaze igihe kinini atagaragaramo akongeraho gutanga impamvu bamwe mu byanyamuryango b’iyi Kampani batemeranya nawe.
Amakuru yatangajwe mu kinyamakuru Impamba Sikitu yaje kuyanyomoza ,ariko ntibyaciriyeho aho.
Andi makuru dukesha ikinyamakuru www.ingenzinyayo.com hatangajwemo inkuru yagiraga iti:Sikitu Jerome yararenganijwe kandi ari umunyamigabane,aha hakomeje kwerekanwa ko ikiganiro Sikitu yagiranye n’ikinyamakuru ingenzinyayo com, ko ari inkotanyi kandi ko azarega abo bashinganye Kampani.
Mwisomere ikiganiro Sikitu yakoranye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.
Ingenzinyayo.com Sikitu uri muntu ki kubatakuzi?
Sikitu ndi Rwiyemezamilimo washoye imali hamwe na bagenzi banjye dutanga akazi kuko twashinze Kampani Royal Cleaning Ltd ikorera mu mujyi wa Kigali ikagira ibiro kwa Rubangura House.Ubu ikaba irimo ibibazo byinshi byatejwe nabo twafatanije kuyishinga.
Ingenzi waduha uko bihagaze kugeza ubu?
Sikitu bihagaze nabi kuko banyambuye imfunguzo sinkigera mu biro.
Ingenzi ni iki cyagaragaza ko bakwambuye imfunguzo ko twahageze bakatubwirako wataye inshingano?
Sikitu nonese wazabajije abakozi nka Modeste n’abandi ko babizi.
Ingenzi ni iki wasoza ubwira abazasoma iyi nkuru?
Sikitu ni uko ibimvugwaho ko nataye akazi ataribyo ahubwo jyewe nararenganye.
1,366 total views, 1 views today