Ndayishimiye Eric Bakame yongeye gutsinda ikipe ya Rayon sports mu rukiko mu rubanza rwasojwe na Muhirwa Fred
Bamwe mu bakunzi ikipe ya Rayon sports bongeye gutangaza ko yugarijwe n’ ibibazo biva ku makosa yaba nibura yarakozwe na Muhirwa fred igihe yari visi perezida.
Abo bafana bavuga bavuga ko mu gihe Muhirwa yari muri i Rayon sports nta rukundo na ruke yigeze atanga haba mu ikipe na nyuma yaho aviriye k ubuyobozi bwayo.
Umwe mu bafana utifuje ko izina rye ritangaza ati:” Muhirwa fred yigeze kuba visi perezida wa Gacinya Denys aza kwegura abeshyako bamufitiye ideni rya miliyoni 20 yabuze icyerekana ko iryo deni barimufitiye ahita acika mu ikipe burundu. Muhirwa fred yaje guca murihumye abakunzi b, ikipe ya Rayon sports agaruka mu buyobozi, akibugeramo yakoze ibishoboka abibamo ibibazo kugeza naho bamwe mu bakinnyi abirukanishije. Muhirwa yatangiye avugako umukinnyi Ndayishimiye Eric Alias bakame ari umwanzi w, ikipe amufungira umushahara amubuza gukina, amubuza ibwami na karubanda.
Undi ati:” Ibi byose Muhirwa yabikoraga yirengagijeko umukinnyi afite amasezerano y, akazi, ngo Bakame yaje gusaba uburenganzira bwo kuva muri Rayon sports nabyo Muhirwa fred arabyanga amubwirako azayikinira atakiyiyobora,ngo Bakame yegereye abanyamategeko ararega aratsinda Rayon sports icibwa miliyoni 7.”
Abafana bati:” Muhirwa fred yakoreye Rayon sports amakosa naho yafashe umutoza Ivan w, umubiligi wananiranye akamuha akazi, nabwo akaza kumwirukana yirengagije ko afite amasezerano y, akazi uyu nawe arishyuza ikipe, ikindi ni ideni ryishyuzwa ikipe ryo muri Hotel Baob-Nyamirambo naryo yakabaye aryishyura ku giti cye.Ikindi Muhirwa fred ntawutazi yirukana umukinnyi Nahimana Shassir kandi ikipe iri mu marushanwa, ntaeutazi Muhirwa Fred ko,yigeze kwirukana umukinnyi Kwizera Pieerrot ikipe igeze mu mahina y igikombe cy, Amahoro, ninde wakwibagirwa Muhirwa fred agurisha Rutahizamu Ismail Diala Rayon sports igeze Final y igikombe cy Amahoro.Na none Muhirwa fred yirukanye za fan club ngo kuko bamubwije ukuri ko yiba ikipe, agahita ayikura iwe akayijyana kujya mu ‘yindi Restoraunt y inshuti ye.”
BBiravugwa ko, ubu komite ya Rayon sports irishyuzwa amadeni menshi yatejwe na Muhirwa fred kuko yajyaga akora amafagitire adahujwe nibyo yishyuza.Ngo Muhirwa fred yabeshyeye umukinnyi Manzi Thiery ibyaha nyuma yanditse asaba imbabazi aranga kuko yarari kuri gahunda yo kumugurisha mu ikipe mukeba APRfc.
Bamwe mu bafana bati:” Ninde wakwibagirwa uko umukinnyi Bimenyimana Bonfis clab yamugurishije ninde utazi igihombo yateje ikipe agurisha abakinnyi Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Rwatubyaye Abdoul nabandi nka Imanishimwe Djabil yabeshye ko aguzwe n, ikipe yo muri Kenya amuhaye APRfc na miliyoni9 nazo ntizigaragare. Uburero abakunzi b, ikipe ya Rayon sports barasaba ko ideni rya Bakame ryazabazwa Muhirwa fred kuko niwe nyirabayazana.Ikindi twakubwira munyamakuru nuko Muhirwa yigeze kubwira bamwe mu bafana ba ko Rayon sports , bakirira iwe ko ngo iyi kipe y’Imana Gikundiro igira ifaranga ryinshi , ngo iyo ugize amahirwe yo kurigeraho ntukuremo ayawe waba ukosa, we rero ngo yiboneye impamba.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,156 total views, 2 views today