Gasabo: Polisi yafashe abantu bane bategaga abaturage bakabambura

Abafashwe ni Tuyisenge Alphonse ufite imyaka 23 y’amavuko, Mundanikure Vedaste w’imyaka 24, Munyabarame Jean Pierre w’imyaka 38 na Nshimiyimana Jean Bosco ufite imyaka 19. Aba bombi bafatiwe  mu mudugudu wa Cyeyeri mu kagari ka Akamatamu mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, bafashwe  ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki  ya 27 Ukwakira nyuma y’aho umwe muri bo ariwe Tuyisenge Alphonse yari amaze gutega umuturage akamwambura igare n’inzoga yari avuye kurangura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko hari ku manywa saa munani umuturage witwa Hafashimana Felix anyura mu nzira ica mu gashyamba gaherereye mu mudugudu wa Cyeyeri ahasanga uriya Tuyisenge afite umuhoro amutegeka guhagarara akamuha ibyo afite byose.

Yagize ati: ”Hafashimana yari avuye kurangura inzoga anyura mu kayira kari mu gashyamba kari mu mudugudu wa Cyeyeri ahasanga Tuyisenge afite umuhoro amutegeka gushyira hasi igare ndetse n’inzoga (Bière) yari avuye kurangura.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko nyuma yo kwamburwa n’uwo mujura, Hafashimana yaratabaje abaturage  bahita bahamagaza ubuyobozi.

Ati: ”Hafashimana akimara gucika Tuyisenge, yahise atabaza abaturage baraza basanga kirimo kunywa za nzoga, bahita bamufata bamwambura umuhoro yari afite baraduhamagara duhita tujyayo tumuzana tumushyiriza urwego rw’ubugenzacyaha.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko hari hashize iminsi abaturage bavuga ko hari abantu babategera mu gashyamba kari mu mudugudu wa Cyeyeri ndetse no mu gishanga gihingwamo umuceri nacyo kiri muri uwo mudugudu. Hakaba hari haratangiye ibikorwa byo gufata abo bagizi ba nabi.

Tuyisenge akimara gufatwa  yavuze ko  atari ubwa mbere yari atageye abantu muri kariya gashyamba  akabambura, avuga  ko akenshi yabaga ariku kumwe  na bagenzi be bavuzwe haruguru  muri iyi nkuru. Bose  Polisi yamaze kubafata ihita ibashyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakoraga.

CIP  Umutesi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutuma ibyo bisambo bifatwa abasaba gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati: ”Abaturage bo mu kagari ka Akamatamu bagize neza cyane, bahise batabara mugenzi wabo bafata kiriya gisambo ndetse natwe bahita batumenyesha ntibihanira. Ni ibintu byiza byo kubashimira kandi tubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yakomeje abasaba gufata ingamba zo kurwanya abantu babahungabanyiriza umutekano, aho yabagiriye inama yo kujya bagira ikaye y’umudugudu bakamenya umuntu mushya waje muri uwo mudugudu n’icyo akora.  Yavuze ko ibyo bizabafasha kumenya abantu babihishamo bakabahungabanyiriza umutekano kuko na bariya bose bafashwe bari basanzwe batuye muri uriya mudugudu wa Cyeyeri.

CIP Umutesi  yakomeje agira inama n’abandi bose bafite umugambi wo kwambura abaturage cyangwa gukora ibindi byaha ko nta mwanya bazabona kuko k’ubufatanye n’abaturage  Polisi itazaborohera bazahita bafatwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
police.gov.rw

 1,221 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *