Rusizi: Inzego z’umutekano zagaragaje abaherutse guhungabanya umutekano
Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukwakira bagaragaje abantu bane bari inyuma y’ibisasu biherutse guterwa mu karere ka Rusizi ndetse n’amasasu yahumvikanye. Aberetswe abaturage ni uwitwa Byukusenge Jean Claude, Matakamba Berchmans, Nikuze Simeon na Ntibiramira Innocent.
Inzego z’umutekano zashoboye kubona imbunda enye ndetse n’ibisasu bine byo mu bowko bwa gerenade(Grenade) ndetse n’amasasu, byose byafatanwe abo bantu bane bafashwe bakerekwa abaturage.
Ubwo aba bagizi ba nabi berekwaga abaturage bo muri iyi mirenge itatu igize akarere ka Rusizi, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage uruhare bagize mu kugaragaza aba bagizi ba nabi binyuza mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, ari nabyo byatumye babasha gufatwa ndetse bagafatanwa n’intwaro bifashishaga.
Guverineri Munyantwari yari kumwe n’abayobozi bakuru ba Gisirikare ndetse na Polisi, yijeje abaturage umutekano abasaba gukomeza kuba maso bakarwanya umuntu wese ufite umugambi wo kubahungabanyiriza amahoro n’umutekano byo shingiro ry’imibereho myiza yabo.
gasabo.net