Bamwe mu baturiye pariki y’Akagera barishimira ibyiza yabagejejeho

Bamwe mu batuye ku nkengero za pariki y’Akagera, Akagari ka Mukoyoyo, Umurenge wa Rwinkawavu,Akarere ka Kayonza, batangaza ko hari byinshi ,iyi parike yabagejejeho nk’ibikorwaremezo  , amashuri, n’isoko ryakijyambere.

Umuhoza  Clementine , visi perezida wa koperative   Kopabarwi,yorora amafi mu gishanga cya Kiruhura,mu Kagali ka Mukoyoyo avuga ko, kugirango koperative yabo itere imbere hari ubufasha bahawe  n’iyi pariki .

Clementine ati:”Akagera Management Campany, yaduhaye miriyoni zikabakaba ebyiri n’igicezo gujabura igishanga, nyuma iduha umurama w’amafi wo guteramo.”

                    Igishanga cya Kiruhura ( Photo:Captone)

Nzabonimpa Innocent, umwanditsi wa koperative nawe atangazako ,  pariki ibafitiye runini kuko yabahaye amafaranga yokuzamura imikorere yabo ndetse     ibagenera amafi yo kunganira imirire yabo.

Nzabonimpa ati:”Mu rwego rwo kurinda pariki barushimusi no kumva ibyiza bya pariki, Akagera Management Company ( AMC) yadukanguriye kwishyira hamwe idutera inkunga. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2014, twashinze koperative Kopabarwi, igizwe n’abanyamuryango 20 b’abahinzi. Intego yacu ni guteza imbere abaturiye pariki y’Akagera.Buri munsi  Akagera Management Company, iduha  ibiro 50  by’amafi ya tirapiya n’ibiro 30 by’amafi y’inkube.Ayo mafi iyo ageze hano tuyagurisha abaturage kugirango batagira amerwe y’inyama bigatuma bajya gushaka inyamaswa muri pariki.”

             Imbogo mu Kagera ( Photo:internet)

 

Inkura z’umukara zongeye kuboneka muri pariki y’Akagera (Photo:internet)

Rusigariye  Gallican,  umukozi ushinzwe Imibereho Myiza, ndetse n’iterambere –SEDO  w’Akagari ka Mukoyoyo, avuga ko kuva pariki y’Akagera yakwegurirwa rwiyemezamirimo Ges Grunner,habayeho gukata imihanda no kuzitira pariki.Kubera iyo mirimo yose yakozwe muri pariki  abaturage babonye  akazi , bituma bobona  amafaranga  bishyurira  abana  amashuri n’ ubwisungane mu kwivuza.

Rusigariye ati:”Hari amafaranga10%, y’umusaruro uva muri pariki atangwa mu ngengo y’imari y’Akarereka Kayonza,  ubuyobozi nibwo bugena icyo abaturiye pariki bakeneye . Hano mu Kagali ka Mukoyoyo hubatswe isoko”Nyankora Selling Point” ndetse bafasha na koperarive y’abarobyi.”

Dusenge  Rose, umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi ishoramari no guhanga umurimo ati:”Ni byo koko amafaranga10%, pariki y’akagera igenera Akarere amwe yubatswemo amazu y’Imirenge ya  Gahini na Ndego andi yubakwamo amashuri n’amavuriro.Uko ayo mafaranga azajya aza , azajya yubabakwamo ibikorwaremezo bikenewe n’abaturage bari mu nkengero zayo.”

Umwaka ushize  wa 2018 , iyi pariki yasuwe na ba mukerarugendo 44,000  bavuye mu mpande zose z’isi. Parike  yatangaje ko hinjiye  hafi miliyoni ebyiri z’amadorali y’Amerika. Kugirango uwo musaruro winjire  byatewe na  serivisi nziza z’itumanaho yakozwe na  RURA ( Urwego ngenzuramikorere) , kuko yamanitse iminara  4 y’itumanaho ku Akagera Game Lodge, Rwisirabo,  no ku misozi ya matumba na Muhororo .

 

UwitonzeCaptone

 

 2,211 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *