Rwamagana: Polisi yafashe Moto yari yaribwe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yafashe Moto iherutse kwamburwa nyirayo, ayambuwe n’abagizi ba nabi.
Mu ijoro rya tariki ya 27 Ukwakira nibwo Nzabahimana Eric usanzwe ukora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto ifite ibiyiranga RE 328S yatezwe n’umuntu witwa Niyitegeka Damascene ufite imyaka 36 amutega nk ‘umugenzi bisanzwe amusaba ko amujyana i Ntunga amuvanye mu murenge wa Kigabiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubwo bari mu nzira Niyitegeka yasabye Nzabahimana guhagarara akavaho, akimara guhagarara undi muntu wari wihishe mu bihuru hafi y’umuhanda yahise aza afatanya na Niyitegeka bamwambura ya Moto.
Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Ukwakira Niyitegeka yasabye Nzabahimana kumujyana i Nyagasambu amukuye mu mujyi wa Rwamagana, igihe bari mu nzira bageze ahitwa i Ntunga Niyiteheka yasabye Nzabahimana guhagarara hafi y’umuhanda nibwo undi muntu yaturutse mu bihuru araza bafatanya gukubita Nzabahimana barangije bamwambura ya Moto.”
Nzabahimana yahise atanga amakuru kuri Polisi ikorera i Intunga ku byamubayeho. Bukeye mu gitondo tariki ya 28 abaturage batuye i Ntunga baje gutanga amakuru ko mu nzu ya Niyitegeka bahabonye Moto kandi basanzwe bazi ko ntayo agira, byabateye amakenga bamenyesha inzego z’ibanze nazo zibimenyesha Polisi, ihageze koko isanga arayifite kandi nta byangombwa byayo afite ahubwo ibirango byayo bihuye n’ibyo Nzabahimana yari yatanze kuri Polisi.
Niyitegeka yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha ikorera mu murenge wa Kigabiro.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batumye iriya moto igaragara ndetse n’umunyacyaha agafatwa.