POLISI IRASABA INZEGO ZITANDUKANYE KOROHEREZA ABANYESHURI MU NGENDO BAJYA MU BIRUHUKO
Biteganyijwe ko kuva tariki ya 05 Ugushyingo 2019 abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye aribwo bazasoza igihembwe cya Gatatu ari nacyo cya nyuma gisoza umwaka w’amashuri wa 2019, inzego zitandukanye zirasabwa korohereza abanyeshuri mu ngendo kugira ngo bagere mu miryango yabo amahoro.
Polisi y’u Rwanda irakangurira ibigo by’amashuri n’ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri muri ibi bihe bagiye mu biruhuko kandi n’abanyeshuri ubwabo bakabigiramo uruhare bambara umwambaro w’ishuri ubaranga ndetse n’ababyeyi bagakurikirana urugendo rw’abana babo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aributsa buri munyarwanda wese kugira uruhare mu korohereza aba banyeshuri kuzagera mu miryango yabo nta nkomyi. Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gutanga indangamanota ku gihe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri kugenda bwije.
Ibigo by’amashuri birasabwa gukurikirana ko abanyeshuri bataha bambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo babashe koroherezwa mu rugendo.
CP Kabera avuga ko ibigo bitwara abagenzi mu mamodoka nabyo bikwiye kugira uruhare mu gutwara neza abanyeshuri muri iki gihe bajya mu biruhuko kandi bakabafasha gutaha kare kugira ngo batarara mu mayira.
Yagize ati: “Buri wese afite uruhare mu gufasha abanyeshuri bajya mu biruhuko kugera iyo bajya amahoro kandi butabiriyeho. Umunyeshuri agomba gutaha yambaye umwenda w’ishuri kugira ngo n’ibigo bitwara abagenzi bibashe kumwitaho, bamutware hakiri kare kugira ngo bimurinde kurara mu mayira.”
Yakomeje yibutsa abashoferi kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro birinda gutanguranwa abagenzi cyangwa gutwara umubare urenze uwagenwe kimwe n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire yo mu muhanda nk’uko babikangurirwa mu biganiro bagirana na Polisi kenshi.
Yagarutse cyane kuri bamwe mu batwara ibinyabiziga usanga bafite ingeso mbi yo gutanguranwa abagenzi cyangwa kugendera ku muvuduko ukabije.
Ati “Hari ingeso mbi ziranga bamwe mu bashoferi harimo n’izo gutanguranwa abagenzi, kugendera ku muvuduko mwinshi n’izindi. Turabasaba kurangwa n’ubwitonzi ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza nk’uko babyigishwa kuko n’ejo umuntu akeneye kubaho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abanyeshuri ko nabo kugira ngo bagere iwabo amahoro, bagomba kubigiramo uruhare.bubahiriza ibyo basabwa birimo kwambara umwambaro w’ishuri no kwirinda kugenda batinda mu mayira kuko bishobora kubaviramo izindi ngeso zitari nziza.
Ati “Bagomba kwambara umwambaro w’ishuri aho bazaba bari hose, kwirinda kugira ahandi bakatira hatari mu ngo iwabo, kwirinda ababaha amarifuti mu buryo budasobanutse n’ibindi bishobora kubashora mu bishuko. Turabasaba kandi ko mu gihe bari mu modoka bakabona umushoferi ukora ibinyuranyije n’amategeko ko bakwihutira kubimenyesha umupolisi wese babona mu muhanda cyangwa babona uko bahamagara, bagatabaza kuri nimero ziba ziri mu modoka.”
CP Kabera yibukije ababyeyi gukurikirana urugendo rw’abana babo, kumenya amakuru y’igihe baviriye ku ishuri kuko usanga hari abana babeshya ababyeyi babo ko ikigo cyatinze kubaha indangamanota bigatuma barara ku ishuri kandi baraye ahandi.
Polisi y’u Rwanda kandi nk’urwego rushinzwe umutekano, iraburira umuntu wese ugira uruhare mu gushora abana mu ngeso mbi babafatanya n’ubukene, ubushishozi buke n’ibindi bibazo byatuma babakubirana ko itazabihanganira na rimwe.
Polisi y’u Rwanda kandi imaze iminsi yihanangiriza bamwe mu bafite ibikorwa byo gucuruza inzoga ndetse n’amacumbi kwirinda kujya bakira abana bari munsi y’imyaka 18. Basabwe kujya babanza bakabaka ibyangombwa byabo igihe babashidikanyaho, ni mugihe byari bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bantu b’inyangabirama bajyana abana mu tubari bakabaha inzoga n’ibindi bisindisha, kubaha imirimo muri utwo tubari ndetse hari n’abajya gusambanyiriza abana b’abakobwa mu mazu acuruza amacumbi (Lodges). Polisi iributsa abantu ko abazafatirwa muri ibyo bikorwa amategeko azubahirizwa bagashyikirizwa ubutabera.
gasabo.net