Silent Hill hotel-Kayonza indashyikirwa mu gutanga serivisi inoze
Silent Hill hotel-Kayonza ni imwe muri hoteli z’inyenyeri ebyiri yubatswe kijyambere ku buryo yahinduye isura y’Umujyi wa Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kuva I Rwamagana ujyayo ni ku birometero 10 naho kuva kuri Silent Hill hotel-Kayonza werekeza I Rwinkwavu muri pariki y’Akagera ni ibirometero 13.
Ubwiza bw’iyi Hoteli bugaragarira buri wese , ukinjira mu mugi wa Kayonza. Abayigannye bisanga ahantu hatuje, hari umwuka mwiza bitewe n’ubusitani ndetse na serivisi nziza utasanga ahandi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Alexandre, umuyobozi wa Sillent Hill hotel , yavuze ko iyi hoteli igaragaza iterambere ry’urwego rw’amahoteli mu Mujyi wa Kayonza ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Manager Alexandre aganira n’abanyamakuru ( Photo:Captone)
Alexandre ati:”Silent Hill hotel-Kayonza , ifite abakozi b’inzobere babyize , itanga serivisi zose zo ku rwego rwa hoteli y’inyenyeri ebyiri zirimo amafunguro n’ibinyobwa biteguranwa ubuhanga n’ubunyamwuga, ibyumba by’amacumbi bifite isuku kandi bihendutse, ibyumba by’inama binyuranye bitewe n’ingano n’ubushobozi bw’inzego zibyifuza.”
Bamwe mu bakozi ba Silent Hill Hotel, batangaza ko iyi hotel ikomeje kongera umubare w’abakiriya, kuko itanga serivisi nziza zinyura abakiriya.Alex, umukozi wa Hotel avuga ko batanga serivisi bitewe n’iyo umukiriya aje ashaka.
Ati:”Muri Silent hotel ducumbikira abakiriya bose baje , baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, dutanga ifunguro riherekejwe n’ibyo kunywa mu gitondo, saa sita yewe na ni mugoroba ndetse n’ikindi gihe cyose umukiriya ashatse mu masaha y’umunsi bitewe na gahunda ze kandi umukiriya akakirwa neza mu buryo bunoze.”
Manager Alexandre yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakagana iyi Hotel kuko ibiciro byayo binogeye buri wese.
Silent Hill Hotel na Hotel Eastland ni hotel 2 , zitatse umujyi wa Kayonza akaba ari izu mushoramari Augustin Nyagatare , ufite uruganda “IZIMANO INDUSRTY LTD,” rutunganya umuceli mwiza n’ifu y’ibigori ikunzwe cyane n’abanyarwanda.
Nyagatare Augustin yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, n’ubwo ibikorwa bye bimufitiye akamaro , ariko umusaruro uvuyemo ugera ku banyarwanda muri rusange.
Nyagatare ati:”Ziriya hotel n’uruganda abakozi bose bahembwa neza ku gihe.Umuhinzi w’umuceri warushije abandi kohereza umusaruro ku ruganda abona ishimwe. Buri mwaka ntanga mitiweli ku bafite ubushobozi buke, bwo kuyitanga.Ubushize natanze mitiweli ku bantu hafi 165 .Ntanga inka ku batishoboye , uyihawe iyo ibyaye yoroza undi.”
Nyagatare Augustin ashimira abahinzi ( Photo:net)
Uruganda IZIMANO Ltd ruherereye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza ,rukorana neza n’abahinzi b’umuceri.Ni muri urwo rwego rwigeze guha ibihembo abahinzi 37 bo muri Koperative Duterimbere Murundi babaye indashyikirwa mu kohereza ndese no gutunganya umusaruro w’umuceri watumye uruganda rukomeza gukora neza.
Uwitonze Captone