Nyanza: Abantu bane bakurikiranyweho gukoresha abana bataruzuza imyaka y’ubukure

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda guha abana akazi bataruzuza imyaka y’ubukure, ni ukuvuga imyaka 18 kuko binyuranyije n’amategeko. Akensi usanga abo bana bakoreshwa imirimo ivunanye cyangwa bakoreshwa imirimo ishobora kubagiraho ingaruka mu mikurire yabo haba ku mubiri cyangwa mu mitekerereze. Nyamara  bamwe  babirengaho bakabikora, bakiyibagiza ko bihanwa n’amategeko.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo, ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Muyira n’inzego z’ibanze bakoze igikorwa cyo kureba abakoresha abana bataruzuza imyaka y’ubukure, igikorwa cyafatiwemo abaturage  bane (4) bakoreshaga abana  bari munsi y’imyaka 18, umuhungu umwe n’abakobwa batatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko  iki gikorwa kiri muri gahunda isanzwe  yo kugenzura abakoresha abana imirimo ivunanye, ababakoresha mu ngo zabo, ndetse n’abakuye abana mu ishuri.

Yagize ati: “Ubwo Polisi n’inzego z’ibanze bakoraga iryo genzura basanze abana bagera kuri bane mu kagari ka Nyundo bakoreshwaga mu ngo bataruzuza imyaka y’ubukure kuko umukuru muri bo yari afite imyaka 17, umuto afite 12 abandi umwe afite 15 undi 16.”

CIP Twajamahoro  akomeza avuga ko umwana umwe yakoreraga abarimu babiri bigisha mu ishuri ry’isumbuye, babiri bakoreraga muri resitora n’aho undi akaba yakoreraga umucuruzi mu gasanteri ka Nyamiyaga. Aba  bana bose bakaba baravuye mu ishuri.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yahereye agaya ababyeyi bakoreshaga abo bana mu gihe nyamara ababo bari mu mashuri biga.

Yagize ati: ”Aba bose twasanganye aba bana ni ababyeyi  banafite abana bakuru, birababaje kubona umuntu w’umubyeyi akoresha umwana abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure ikindi abizi neza ko yamutesheje ishuri mu gihe nyamara abe bagiye kwiga. Byongeye bamwe mu bakoreshaga aba bana ni abarezi ku mashuri.”

CIP Twajamahoro yongeye kwibutsa buri muturarwanda ko  bitemewe  guha akazi umwana uri munsi y’imyaka 18. Yasabye buri munyarwanda kumva ko icyo utifuza ko umwana wawe cyamubaho utakifuriza  n’undi  kuko bose ari uRwanda rw’ejo.

Yanasabye kandi ababyeyi kuzirikana inshingano zabo zo kwita ku burere bw’abana babo kuko umubyeyi wese asabwa kwita no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, burimo kumugaburira, kumwambika, kumuvuza, kumushyira mu ishuri n’ibindi nk’uko biteganywa n’amategeko.

CIP Twajamahoro yaburiye n’abandi bazi ko bakoresha abana imirimo ivunanye baba ababo cyangwa ab’abandi n’ababakoresha bataruzuza imyaka y’ubukure, kimwe n’abaha abana inzoga ko nta narimwe Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego bazigera bahwema kubashyikiriza ubutabera.

Twabibutsa ko aba bafashwe bakoresha aba bana bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Muyira ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 n’iya 117 ivuga ko umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y’iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n’amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy’ iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri (2).

www.gasabo.net

 2,678 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *