Temberera ku rutare rwa Kamegeri
Kamegeri yari umutware ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura yatwikiwe kuri uru rutare nyuma y’aho asabiye ko abari bagize nabi barujugunywa ho rumaze gucanirwa. Ruherereye mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango munsi y’umuhanda hagati y’umugi wa Ruhango n’ahahoze ibiro bya Komini Kigoma.
Uyu mwami yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumyebamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge”. Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiye umuntu.
Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be igihano gisumba ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze bikabije, buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga. Nguko uko umwe wari watahuye ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira. Ibyo byahimbwe n’umutware witwaga Kamegeri. Umwami yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri.
1,267 total views, 1 views today