Itorero Maranatha Mission of Rwanda rifasha , ababyeyi n’abanyeshuri batishoboye

 

    Kajuja J Baptiste  umuvugizi wa Maranatha ( Photo:Captone)

 

Itorero Maranatha Mission of Rwanda ni itorero ryatangiye  mu mwaka w’1996,  rikaba rikorera mu Ntara zose z’ u Rwanda.Kuva mu Ntara y’Iburasirazuba ku Rusumo , mu mujyi wa Kigali ugakomeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu umanuka muri Rusizi za Buragarama uhasanga n’itorero M.M.R.

Itorero Maranatha Mission of Rwanda  rifite icyicaro i Kigali ,  rikorera i Gikondo munsi y’umusozi wa Rebero  imbere y’ikigo  cy,amashuri “ Les Poussins” gikorera mu nyubako za  APAPE , rikaba ari itorero ririmo ryaguka dore ko kurubu abakiristu bagenda biyongera umunsi kumunsi bitewe n’intego enye zaryo harimo kwita kubuzima busanzwe, ubwenge, imibanire myiza ndetse n’umwuka wera nk’inkingi ya mwamba y’iri torero.

Past. Kajuja Jean Baptiste umuvugizi w’itorero M.M.R yatubwiye ko M.M.R , ifite ibikorwa byinshi mu Rwanda nko gufasha ababana batishobye babashakira abaterankunga babarihirira amashuri  binyuze mu mushinga  wa compassion .

Compassion International Rwanda  ni umushinga wa gikirisitu, ufasha abana b’abakene baturuka mu madini n’amatorero atandukanye kabone n’iyo yaba atari aya gikirisitu .

Itorero M.M.R rimaze kugira andi matorero  nka : Elayona iri ku musozi wa “Mont Kigali” ndetse n’itorero rya Penuel  riherereye mu  Rugarama w’itorero M.M.R.

Past. Kajuja Jean Baptiste  yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko  byose, babiterwamo  inkunga n’abamisiyoneri bakomoka mu itorero ryaTrogonistan ryo mubihugu bya Suède na Norvège.Bakaba barazigamiye abana amafaranga  kugirango bashobore kwigurira utuntu twabafasha mu iterambere.Ngo ayo babazigamiye yose kuva mu mwaka wa  209 kugeza muri 2016 bayabahaye nkuko amabwiriza y’abaterankunga yabiteganyaga.

Alice Mutoni , umwe mu bana babonye iyo nkunga ashimira ubuyobozi bw’itorero Maranatha ryamufashije akabona inkunga yo kwiga none akaba abonye n’amafaranga azifashisha mu gukora umushinga .

 

Past. Kajuja Jean Baptiste  ati :Nubwo abo ba misiyoneri babidufashamo,  ariko hari uruhare rwacu kugirango ibikorwa  bikomeze gutera imbere.Nkubu turi gusana inyubako  nkuko nawe ubyibonera dushyiraho n’uruzitiro.Uru ni uruhare rwacu.”

 

Umuvugizi w’Itorero Maranatha Mission of Rwanda, avuga ko itorero  rifite umwihariko udasanzwe , kuko hari igihe ritanga ibiryo ku miryango ikennye,kurihira abantu Mituelle de santé.

Umushumba w’Itorero M.M.R , avuga ko abo bahaye ubufasha bw’ibikoresho babasaba  kubifata nk’impamba kugira ngo bibafashe kwifasha ubwabo, bityo ubutaha bajye babasha kubyiha aho kugira ngo bazahore bateze amaboko.

Itorero Maranatha ngo yigisha abakristu kwita ku buzima bwabo ( Physique) kuko ubuzima bwo mu mwuka buba mu mubiri muzima .

Past. Kajuja Jean Baptiste  ati:”Roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima .Twugisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge , bakiga kugirango bagire ubwenge mu guhangana n’isi iriimbere.Twigisha abakristu gusabana , gufashanya no kugira ubumwe bwo mu mwuka.Kuko ari ubuzima physique, ubuzima social na intellectuel nibyo bigize UBUZIMA SPRITUEL.

 

 

Uwitonze Captone

 

 

 2,092 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *