Abize Saint Aloys Rwamagana bizihije isabukuru y’imyaka 10, basoje amasomo yabo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019 ,abarangije muri Saint Aloys bongeye guhura nyuma y’imyaka 10 bavuye ku ntebe y’ishuri kuko barangije mu 2009, basoje mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi,(HEG), mu myaka bamaze mu buzima busanzwe , bavuga ko hari ibyo bize bigomba kubabera akabando k’iminsi.

Mu gihe bamaze kandi bavuga ko hari ibyo bagiye bafashanya, kandi ko hari ibindi bakwiye kugeraho, nkuko abishyize hamwe nta kibananira, mu byo babashije kugeraho, harimo gufashanya no gutabarana.

Hari byinshi bategura kugeraho birimo gushaka ikintu gifatika cyabateza imbere , aho batanze ibitekerezo basanga hakwiye ko bajya bakunda guhura kugirango barusheho guhuza ibitekerezo ndetse no kuba hamwe ku buryo umuntu uzajya agira igikorwa runaka azajya abamenyesha maze bakahahurira . bemeje ko bagomba kujya basurana aho batuye ndetse bakitabira n’ibirori bitandukanye kugirango barusheho kuba hamwe. bakaba kandi bazajya bahura kabiri mu mwaka nk’itsinda kugirango barusheho kungurana ibitekerezo.

ibindi iri tsinda ryize muri saint aloys mu mwaka 2009  mu ishami rya HEG ryiyemeje kugeraho harimo  gukomeza gufatanya no gutabarana, bemeje ko  kandi bazatora  komite nyobozi kugirango itsinda rirusheho kugira intego ihamye, n’ibindi bitandukanye bizabafasha kwiteza imbere muri rusange.

Muri ibi birori byo kwishimira igihe gishize bavuye ku ntebe y’ishuri, batangiye bashima Imana yabarinze bakongera guhura , bagira ibiganiro bitandukanye, bakata umutsima(cake) kandi basoje bashima Imana yakomeje kubarinda mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Source:muburezi.com

Ibirori mu mafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *