Gasabo: Polisi yafashe abantu barimo kwangiza ibikorwaremezo by’ikigo cya RSSB

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya iravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza yafashe abagabo batatu bamaze kwiba ibyuma byubatse uruzitiro rw’ahari ikibanza cy’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), ikibanza giherereye mu mudugudu wa Kabudehe II, akagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya.

Abafashwe ni Kubwimana Frederick ufite imyaka 26, Majyambere Gaspard w’imyaka 47 na Ndayisenga Protaz ufite imyaka 39. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko aba bose bafatanwe ibyuma bibiri ariko muri iki kibanza hari hashize iminsi hibwa ibindi byuma bizitiye iki kibanza.

Yagize ati:  “Hari ku mugoroba hagati ya saa moya na saa mbiri irondo ry’umwuga niryo ryabafashe bafite biriya byuma, bahise bahamagara abapolisi bafata bariya banyacyaha.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko hari hashize iminsi hari amakuru ageze kuri Polisi ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya muri kiriya kibanza bakiba ibyuma bigize uruzitiro rwacyo bakajya kubigurisha. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hateguwe igikorwa cyo gufata ababyiba. Abafashwe bemeye ko ariho bari bavuye kubyiba bakaba bari bagiye kubigurisha mu gakiriro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali arakangurira abantu kwirinda kwangiza ibikorwa remezo byaba ibya leta cyangwa iby’abandi bashoramari baba barimo gushyira mu gihugu. Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare igihe hari abatangiye kubyangiza.

Yagize ati: “Hari ibikorwa leta igenda igeza ku baturage cyangwa bimwe bigakorwa n’abashoramari, iyo bamwe mu baturage baciye inyuma bakabyiba cyangwa bakabyangiza baba bakoze icyaha bagomba kubihanirwa. Ariko turasaba abanyarwanda ari ababituriye cyangwa nundi wese wahanyura akabona barimo kubyangiza kujya bihutira gutanga amakuru abo bantu bagashyikirizwa ubutabera.”

Abafashwe Polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *