Honarable Dr. Rwigema Pierre Céléstin :Si ngombwa kujya kwiga ugambiriye kubona akazi.
Ayo ni amwe mu magambo ya Dr. Rwigema Pierre Céléstin wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, akaba ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yabwiye itangazamakuru tariki 29 Ugushyingo 2019, nyuma yo kwegukana Impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere (Doctor of Philosophy in Leadership and Governance) muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta mu mujyi wa Juja mu gihugu cya Kenya.
Iki gisubuzo Honorable Dr. Rwigema Pierre Céléstin yatanze cyamaze impungenge abajya kwiga bibwira ko bazabona akazi.
Hon. Dr. Rwigema Pierre Céléstin ati:”Kwiga ukabona akazi ni byiza ariko iyo ugiye kwiga utagambiriye akazi biba byiza kurushaho kuko wiga neza ku bushake bwawe. Iyo ushaka kuba umuntu kandi ukazagera ku ntego yawe, ni uko uba ugomba gukora cyane.Ku giti cyanjye kwiga nkuze byaranshimishije cyane kuko nabitsinze neza n’amanota yo hejuru cyane .Mu ishami nari ndimo ry’imiyoborere (Leadership and Governance) nabonye Impamyabumenyi ihanitse ari njye njyenyine.Nta kintu gishimishije nko kwitwa dogoteri .By’akarusho ubu ndi dogiteri honorable kuko ndi depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ”
Hon. Dr. Rwigema akaba akangurira urubyiruko n’abakuze kugana intebe y’ishuri kuko bahungukira byinshi bijyanye n’ubumenyi butandukanye haba mu mibanire ndetse n’ikoranabuhanga.
Honable Dr. Rwigema yatangiye urugendo rwo gukorera impamyabumenyi ihanitse mu mpera za 2014 akaba ari urugendo amazemo imyaka igera kuri itanu.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo batangaje ko Honorable Dr. Rwigema Pierre Céléstin agaragaje ishusho nziza akangurira abato n’abakuze kuminuza .Uretse no kuba Rwigema avuye kwiga akuze ngo no mu buzima busanzwe no mu kazi ni umugabo w’intangarugero ( l’homme ideal) ucisha make, ushyikirana na buri wese akaba azwiho gutanga inama nziza zubaka zafasha buri buri wese kugera ku iterambere .