Musanze: Intore mu ikoranabuhanga zatangiye guhugura abaturage uburyo bwo ku rikoresha
Intore mu ikoranabuhanga ni gahunda ya leta y’u Rwanda igamije guhugura no kongera umubare w’abanyarwanda
bagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga .bahugura urubyiruko aho rumanuka narwo rugahugura abaturage kugirango barusheho kurikoresha biteza imbere n’igihugu muri rusange.
Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Musanze ( Photo:Gasabo)
Bamwe mu bamaze guhugurwa n’ intore mu ikoranabuhanga barishimira ubumenyi bahabwa kuko bubafasha muri gahunda zabo za buri munsi ndetse ko babasha no gusobanukirwa muri byinshi ngo nubwo bakibura bimwe byibanze ngo barusheho gusobanukirwa neza.
Barayagenda Agnes utuye mu Murenge wa Musanze Akagali ka Rwambogo yagize ati’’Twabanje gushishikarizwa kugura simukadi badusobanurira uburyo twakohereza ubutumwa abantu barenze umwe icyarimwe, kwandika amazina muri telefone.”
Yakomeje avuga ko kwigishwa uko telefone ikoreshwa byamugiriye akamaro ati’’ nk’ubu namenye uburyo nakoherereza ubutumwa abantu batatu icyarimwe na menye kubitsa no kubikuza’’.Gusa ngo nubwo bagitangira kwigishwa ubwitabire bwari bwinshi ariko ngo kubera ko abenshi nta telefone bagira usanga baracitse intege.
Musaninyange Béatrice yagize ati “Urumva ntabwo najya mu murima ntasuka mfite, ntabwo wanyigisha telefone ntarayifata no mu ntoki ubwose namenya nkanda he’’
Munyampirwa Remy, Intore mu ikoranabuhanga ushinzwe guhugura abaturage batuye mu kagali ka Rwambongo avuga ko afasha abaturage mu kubahugura m ubijyanye ni ikoranabunga ndetse akanabafasha muri servisi zijyanye n’ikoranabunga.
Yagize ati’’ hari bimwe maze kubigisha harimo guhamagara abantu barenze umwe wabahuje, kohereza message(ubutumwa) abantu barenze umwe icyarimwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga(facebook,whatsapp n’ibindi)’’.
Akomeza avuga ko kugira ngo abashe kubaha ubu bumenyi abasanga mu gasantere kabo aho bahura kabiri mu cyumweru, kuva yatangira kubahugura amaze guhugura abagera kuri 65 mu gihe kingana n’ukwezi n’iminsi 10.
Umukozi ushinzwe ikoranbuhanga mu karere ka Musanze Josua Rubibi Rugege avuga ko bafite intore mu ikoranabuhanga bagera kuri bane bakorera mu mirenge ine ariyo Gashaki,Cyuve,Musanze na Shingiro bakaba bari mu tugali twa Rwambogo,Kigabiro,Kibuguzo na Cyanya aho bafasha abaturage gusobanukirwa ikoranabuhanga.
Ati “ Intore iba iri ku kagali kuva mu gitondo kugeza ni mugoroba abaturage bakayihasanga bitewe n’amasaha abaturage bihaye gusa harimo imbogamizi ko kuba telefone ziri mu ndimi abaturage badasobanukiwe’’.
Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) bwagaragaje ko abanyarwanda bafite ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa ari 8,9% gusa.
Ministeri y’ikoranabuhanga mu itumanaho na inovasiyo ifite intego yo kuziba icyuho biciye muri gahunda y’intore mu ikoranabuhanga, ku buryo 2024 iteganya kuzaba yahuguye abaturage bagera kuri 60% by’abaturarwanda.
Uwijuru Aimee Rosine
1,434 total views, 1 views today