Musanze:Bamwe mu baturage ntibarasobanukirwa uko bakwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje telefone
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze,intara y’amajyaruguru, barakifashisha ibimina cyangwa amatsinda ndetse na za sacco mu buryo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihe hari uburyo bworoshye bwashyizweho na Leta aho bishyura bakoresheje telefone igendanwa.
Mukabosi Mariya, utuye mu murenge wa busogo, mu kagali ka Bisesero, avuga ko uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza akoresheje telefone atarabukoresha; ati “ubundi njyewe nshakisha uburyo nabona amafaranga namara kuyabona nka yajyana kuri sacco akaba ariho nyatangira; noneho nkazajya kwirebera ku kigonderabuzima ko nanjye ndi ku rutonde rw’abayitanze.’’
Kayitesi Alice, atuye mu murenge wa Nyange, akagali ka Kabeza, we avuga ko yahisemo kujya mu kibina ari bwo buryo bumworohera, iyo akeneye gutanga ubwisungane mu kwivuza. yagize Ati’’ njyewe nagiye mu kibina, aho ngenda ntanga amafaranga make make buri uko nyabonye, nakuzuza ayo umuryango wanjye ukenera umuyozi w’ikibina akazayantangira.’’
N’ubwo aba baturage bombi bavuga ko batazi uburyo bakoresha telefone bishyura mituelle,hari abandi bishimira gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bituma bagabanya ingendo bakora bajya ku kigo nderabuzima kwishyura akazanasubira kureba ko ari ku rutonde rw’abishyuye.
Mukarusine Elina, nawe utuye mu kagali ka Kabeza, yagize ati’’mbere najyaga kuyishyurira ku bitaro, nkazanasubirayo gukosoza nkarebako namaze kuyatanga. ariko ubu byaroroshye narishyuye nkoresheje telephone bahita bampa ubutumwa ko na maze kuyitanga’’.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Musanze Nsabiyera Emile ( Photo:Gasabo)
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Musanze Nsabiyera Emile, kuri iki kibazo cyo guta yagize ati ‘’ ubukangurambaga burakorwa, bwo kuba bakwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje telefone, kandi bamaze kubisobanukirwa. Buriya akenshi bureba umuryango, ntabwo ari umuntu ku giti cye. Tukaba tubasaba kwishyira hamwe nubwo bakoresha ibimina , ariko birangira bishyuye bakoresheje ikoranabuhanga.
Yakomeje avuga ko ikitaragerwaho ari ukuba umuryango wakwishyura ku giti cyawo bakoresheje telefone ,nubwo inzira ikiri ndende bakaba bizeye kuzabigeraho binyuze mu bukangurambaga bazakomeza gukora.
Imibare itangwa n’ishami rishinzwe ubuzima muri aka karere igaragaza ko ubu kageze ku kigero cya 84.4% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa mutelle.
Uwijuru Aimee Rosine
1,092 total views, 1 views today