Kaminuza ya FATEK iri hafi kurangiza ibyo yasabwe na HEC
FATEK ni kaminuza y’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, ikaba itanga inyigisho za Tewoloji n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).
Ikaba imaze gutunganya ibyo yasabwaga n’ Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (High Education Council, HEC), kugirango yemererwe gufungura ishuri rikuru ryigisha Iyobokamana (Theology)ndetse itange na graduation ku baharangije.
Tariki ya 20 Ukuboza 2019, ubwo twageraga kuri kaminuza ya FATEK, twasanze ubuyobozi bukora amanywa n’ijoro kugirango ibyo HEC yabasabye , birangire vuba.
Kuri kaminuza twakiriwe n’umuyobozi mukuru Dr. Karake Musajya Vincent n’ushinzwe amasomo n’abanyeshuri Dominique n’abandi bagize staffs badutembereza ikigo, ngo twihere amaso aho imirimo igeze.
Nkuko mubyibonera ku mafoto hasi inyubako zirimo guhindurwa:Ibyumba by’amasomo , inzugi n’amakaro byarangiye kujyamo hasigaye gutera amarangi kandi ngo mu iminsi mike biraba bimaze gutungana.
Bwana Dominique ati:”Ngirango murabona ko byose byarangiye , hasigaye icyemezo cya HEC, ngo iduhe uburengenzira dufungure imiryango.Isomero (Library) rimeze neza cyane , computer Lab imashini zirimo n’umurongo wa internet n’ibindi byose nkenerwa mu kwigisha .”
FATEK yari yafungiwe imiryango n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza hamwe n’andi mashuri makuru yigishaga iyobokamana nka New Life Ministries, World Mission University (Kagugu), Authentic Kingdom University (AKU ya Zion Temple) n’African Theological University (Anglica Kabuga) mu itangira ry’uyu mwaka wa 2019 mu kwa Gatanu.
Umuyobozi wa FATEK yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko mu byo HEC yabasabye basa n’ababirangije.
Karake ati:” Isomero rijyanye n’igihe turimo (Library) ifite E-Learning na Interineti ihoraho, byarangiye kera naho mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri computer Lab dufite hafi imashini zisaga 70 , mbese ibintu hafi ya byose twamaze kubishyira ku murongo.”
Abayobozi ba FATEK batweretse byose kandi imirimo iragenda neza, ndetse banadutangarije ko hari n’abanyeshuri baza gusura ikigo cyabo ngo barebe uko bihagaze .
Iyi kaminuza ya FATEK , ije ikenewe cyane nyuma y’uko insengero zitubatse neza zafunzwe mu Rwanda, amadini n’amatorero bigasabwa kugira abigisha ijambo ry’Imana babyigiye.
Uwitonze Captone