Gakenke-Muhondo:Ubukangurambaga bwo gutanga amata bubafasha kugabanya imirire mibi mu bana

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhondo kubufatanye na karere ka Gakenke bakoze ubukangurambaga bwo guha abana amata mu rwego rwo guhashya imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 6.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Muhondo Bisengimana Janvier( Photo:Gasabo)

 

Ni igikorwa cyashimishije ababyeyi baba bana dore ko basanga ubu bukangurambaga bubafasha gukomeza kuzirikana gutegurira abana babo indyo yuzuye cyane ko babishishikarizwa kenshi.

 

Nyiratwizeyimana Marie Chantal atuye mu kagali ka Gihinga,umudugudu wa Base yagize ati ‘’ubundi iyo namenyeshejwe umunsi ababyeyi turi buhurireho tukajyana abana guhabwa amata nibukako ari ingenzi gutegurira umwana wanjye indyo yuzuye mu rwego rwo kumurinda imirire mibi kugirango akomeze agira ubuzima bwiza’’

 

Mujawamaliya Brigitte atuye mu kagali ka Gasiza mu mudugudu wa Kabeza yagize ati ‘’ubundi ubu buryo twashyiriweho bwo guhurira hamwe abana bacu bagahabwa amata bwanyigishije ko kumukamo mbona mbere yo gusagurira isoko ngomba kubanza nkakuraho aya bana bityo akunganira indyo yuzuye mbanabateguriye nkaba ntandukanye nimirire mibi mu rugo’’

 

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Muhondo Bisengimana Janvier yagize ati”ni ubukangurambaga bwatangijwe na Leta y’uRwanda nyuma yo kubona ko dufite ikibazo kimirire mibi nigwingira  mu bana bato twatangiye kwigisha ababyeyi kunywa amata no kurya indyo yuzuye  twatangiye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize  ariko ikaba izajya ihoraho buri mezi 3 nkuko byateganyijwe muri gahunda ya Leta  tukajya tubaha amata ,ibiribwa bitewe nibihari ariko nabo bakagira uruhare ibindi bakajya kubikura iwabo “

 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhondo buvugako umwaka ushize wa 2019 bari bafite abana 51 bagaragaweho n’imirire mibi muri bo abana 39 barakize basigarana abana 12 muri abo harimo abana 5 bafite indwara zidakira  hakabamo ba2 bafite indwa z’umutima nabandi ba 3 bafite indwara zubuhumekero hakaba n’abandi ba7 bagikurikiranwa bitabwaho no kwa muganga ariko nabo usanga biterwa nayamakimbirane yo mu muryango Atari uko habuze ibiryo na bwa buryo bwo kutamenya kugabura.

 

 

Yanditswe na Uwijuru  Aimee Rosine

 1,910 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *