Inteko rusange y’ikipe ya Rayon sports yatangiye gukemangwa kuko Me Zitoni yakoreye Munyakazi Sadate amategeko adahuye
Inkuru zikomeje gusakara mu ikipe ya Rayon sports ni izigendanye n’inteko rusange yayo izaba ku cyumweru.Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate afite ikibazo cyuko atari kuri stati z’abanyamuryango basinye ku rutonde rw’amategeko ayigenga.
Sadate Munyakazi ( photo:net)
Bamwe mubafana bati:”Hari amakuru ava mu ncuti za Munyakazi Sadate avuga ko Me Zitoni yamaze kumukorera umushinga wo kuyobora Rayon sports imyaka itanu.”
Abakunzi ba Rayon sports bati:”Ntabwo dushobora kuyoborwa n’umuntu utari umunyamuryango wo mu mategeko shingiro.Bamwe muri bagenzi bacu twagiye tuganira badutangarije ko Munyakazi Sadate yabanje guca mu ma fan club ababwira ko buri munyamuryango agomba kwiyandika n’irangamuntu ye kugira ngo azabashe kwinjira mu nteko rusange.”
Ibi byaje gusakuza mu bitangazamakuru bitandukanye Sadate na Zitoni babona ko bitazashoboka , niko guhindura amategeko agenga Rayon sports.
Samba ati:”Si ubwa mbere Me Zitoni akoze amategeko kandi adahuje n’agenga umuryango Rayon sports kuva washingwa guhera muri 1965.Birazwi ko yigeze gukorera amategeko Munyabagisha Valens na murumuna we Vital bakayigira koperative.Buri mukunzi wa Rayon spors wese arabyibuka kuko nibo birukanye umutoza Raul Shungu akaza gucisha ikipe akayabo k’amafaranga bo bigaramiye.”
Bamwe mu bafana batangaza ko bamwe muzayobora Gikundiro batangiye kumenyekana.Ngo bari kugura za manyinya cyane kuko bagiye kubona ikirombe .
Makara umukunzi wa Rayon sports ati:”Abari mu rutonde ruzakorana na Sadate :Harimo Muhire Jean Paul, Cyiza Richard, Habarurema Vital n’umunyamategeko Me Zitoni.Ikindi abakinnyi bose baguzwe na Sadate twandika iyi nkuru bari batarabona ibyangombwa.”
Andi makuru ni uko ngo Sadate Munyakazi yaba nibura , agiye kugurisha abakinnyi bakurikira :Rugwiro Hervé, Kimenyi Yves,Iranzi Jean Claude we yamaze kugenda.
Abakunzi ba Rayon sports bafite amatsiko yo kuzareba ikiswe ikinamico rizakorwa mu kinyoma cy’ineko rusange ya Rayon sports.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,592 total views, 1 views today