ADEPR: SG.Gatemberezi Paul na DAEF Umuhoza Aurelia nyirabayazana w’ibibazo mu itorero.
Bamwe mu bakirisito bo mu itorero ADEPR bibaza impamvu , SG.Gatemberezi Paul na DAEF Umuhoza Aurelia badahagarikwa kandi aribo nyirabayazana w’ibibazo byose bivugwa mu itorero.Ngo usanga bimwe mubyo bakora Rev.past.Karuranga Efrem atabimenya cyane ko aribo basinya kuri cheque gusa.Ngo ibintu babikora ari babiri gusa .Noneho mu buryo bwo kujijisha bagategura umwiherero w’abayobozi n’abashumba b’indembo n’uturere.Ari gutanga imyanya no kwirukana nibo, yaba amafaranga nibo bafata aryoshye bamara kugwa ivutu, udusigaye bakajugunyira bene wabo.
Bamwe mu bakristu bashinja SG.Gatemberezi Paul na DAEF Umuhoza Aurelia gufata ibyemezo mu nzego zose kuva kuri CEA, nyobozi ndetse na za komisiyo.Bivugwa ko ya raporo ya audit interne ya Matabaro yagaragazaga ubusahuzi bayiciye amazi , kuko benshi mu bayivugwabo ni abahawe imyanya na Gatemberezi Muzungu.
Umwe mu bakristu ati:” SG.Gatemberezi Paul ntakwiye ubuyobozi cyane ko kuva na kera yari yarangiwe gusengerwa ngo abe pastier.Bivugwa ko bamwe mu bamusengeye akaba ageze hariya yabituye n’izindi ncuti ze.”
Undi ati :”Kubera ko gutanga akazi muri ADEPR , ari ikimenyane hari abagera ku kazi bakishongora.Urugero Safari yari comptable mu Bigogwe, nyuma Gatemberezi amujyana muri paruwasi ya Gihogwe mu Karere ka Nyabihu , amugira umuyobozi wa compassion , bikaba bivugwa ko yayihombeje miriyoni imwe na Magana atandatu ( 1.600.000 frws).Paruwasi ikaba imaze kwishyura ibihumbi Magana ane ( 400.000 frws gusa).Abasesenguye icyateye Safari amakosa badutangarije ko, yaje ababwira ko afite imbaraga batazi uko yaje , nta nuwo yatse akazi.”
Undi wahawe umuwanya na SG Gatemberezi ni umukobwa wa Kajyibwami Tharcisse witwa Nyinawabeza Dorokasi wigeze kuyobora ururembo rw’Iburengerazuba akaba ari mu kirihuko cy’izabukuru.Uwo mukobwa Dolokasi yahawe kuyobora compassion muri paruwasi ya Gakeri mu Karere ka Rutsiro.Kubera ubumenyi buke no kutamenya system compassion ikoreramo byaramunaniye asezera huti huti .
Uwitwa Clarisse ukora ku biro bya ADEPR-Kimihurura amaze amazi hafi 7 ahembwa adakora kuko yahinduriwe inshingano agashyirwa mu mushinga wa barinda utabaho , aho yari yasinye contrat y’imyaka 10 muri Legal Adviser.Intandaro y’ibi byose nuko yabangamiraga inyungu za Gatemberezi na DAEF Umuhoza Aurelie.
Rutamu Shabakaka
2,220 total views, 2 views today