Musenyeri Smalagde Mbonyintege aravugwaho kubohoza ishuri Indangaburezi
Mu cyumweru gishize mu rwunge rw’amashuri Indangaburezi mu Ruhango habereye inama yahuje bamwe mu banyamuryango , abayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu bayobozi ba kiriziya gatorika muri diyosezi ya Kabgayi , bigira hamwe uko ishuri ryava mu banyamuryango barishinze rikegurirwa diyosezi ya Kabgayi rikayoborwa na padiri Gasore Janvier uyobora Paruwasi ya Ruhango , hahandi imbaga y’abakirisitu basigaye bahurira biragiza Yezu na Nyina BikiraMariya (ahazwi nko kwa Yesu Nyirimpuhwe).
Bimwe mu byemezo byafatiwe muri iyo nama ngo ntibyanyuze bamwe mu banyamuryango shingiro b’Indangaburezi.
Bamwe mu banyamuryango bashinze Indangaburezi bati:”Ntitwemeranya n’imyanzuro yavuye mu nama kuko isa no gushimuta ikigo cyacu, muri rusange.Iyi nama yayobowe na musenyeri Mbonyintege Smalagde na meya Habarurema yo kwegurira kiriziya gatorika ishuri Indangaburezi ntiyubahirije amategeko.”
Mu mezi ashize bamwe mu banyamuryango b’iri shuri bari bavuze ko padiri Gasore Janvier yafashe ikemezo cyo kugurisha ubutaka bwagenewe iri shuri atabagishije inama, kandi ishuri ritaregurirwa kiriziya gatorika diyosezi ya Kabgayi ku mugaragaro.Umuntu akaba yibaza icyamuteye kugurisha huti huti kandi atarabona ikigo byemewe n’amategeko.”
Bakavuga ko mbere yo kugurisha ubwo butaka yari guhamagaza inteko rusange ikabifataho Ikemezo.
Umwe banyamuryango yagize ati «Kuki padiri yagurishije mbere yo kubona ikigo kandi akabikora mu izina rye ritari iryi kigo .Ibi bigaragazwa n’inyandiko iriho umwirondoro wa Padiri ku giti ke.»
Mu gihe bamwe mu banyamuryango babazaga Padiri Gasore impamvu yagurishije atabagishije inama , ngo yabasubije ko ashaka gukosora amakosa yakozwe n’abo yasimbuye kandi ko afite ishyaka ryo kuzamura Akarere avukamo.
Icyo gihe bamwe mu banyamuryango bagaragaje impungenge ko Padiri Gasore aramutse yoherejwe mu yindi Paruwasi amafaranga yagurishije ubutaka batamenya uwo bayabaza.
Abanyamuryango bakaba basaba ko ibintu byakorwa mu mucyo ndetse bakerekwa impamvu baryambuye rikegurirwa kiriziya gatorika mu Rwanda.
2,332 total views, 1 views today