Muri Saint Joseph Integrated Technical College amasomo ararimbanyije
Mu rwego rwo kujyana na gahunda nziza za leta , ikigo cy’amashuri Saint Joseph Integrated Technical College ( SJITC) ni ishuri ryigisha imyuga itandukanye ikenewe muri iki gihe ku isoko ry’umurimo.
Principle Fureri Sebakiga Pie ( Photo:Captone)
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri (SJITC) Frere Adrien Nsabiyinema ( Photo:Captone)
Saint Joseph Integreted Technical College ( SJITC) ni ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rikaba rifite ibyiciro bibiri:A2 Programme muri secondaire na Civil Engenneering mu dushami twa Building Construction Technology,Land Surveying Technology,Highway Technology,Information Technology na Shot Course (umwaka 1).Bakaba barongeyemo amashami ya Accounting, Office Management na Business Services.
Fureri Sebakiga Pie , umuyobozi w’ikigo akaba akangurira urubyiruko , abari n’abategarugori mwihutire kwiyandikisha muri Saint Joseph Integrated Technical College (SJITC – Nyamirambo) kuko amasomo ararimbanyije.
Saint Joseph Integreted Technical College ( SJITC) , iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, mu marembo ya paruwasi Nyamirambo iruhande rwa Saint André, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’iri shuli, Principle Fureri Sebakiga Pie yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko SJITC, ari ishuri ry’intangarugero mu gutanga ireme ry’uburezi.Ngo rimwe mu mabanga Saint Joseph Integrated Technical College yifashisha mu kuba intangarugero ni kwibanda ku kinyabupfura, gukundisha abanyeshuri Imana no kubana nabo buri munsi.
Principle Sebakiga Pie ati:’’Kugirango umubiri ube muzima ukenera ibiwutunga, ni kimwe n’uburere bw’umwana .Kugirango umwana agire ubumenyi bwuzuye hagomba uburere butatu:Uburere bwa mbere; ni ubwo umwana ahabwa n’ababyeyi akiri muto. Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto mu muryango ni imwe mu nzira yo kumutegura ejo hazaza kuko bimufasha gukurira mu muryango, kubana neza n’abandi agakurana uburere bwiza.Uburere bwa kabiri ni ubwo umwana ahabwa n’idini rimwigisha kureka ikibi.Uburere bwa gatatu nubwo akura mu ishuri.Ibi byose mvuze hejuru nibyo bibumbye ubumuntu , biherekeza nyirabwo igihe cyose bikamufasha gutegura kuba umugabo n’umugore, akubaka urugo rwe neza ,ashaka ikirutunga yihangira umurimo.Nkuko roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima kugirango ireme ry’uburezi rigerweho umunyeshuri agomba kuba afite ziriya ndangagaciro eshatu’’.
Bamwe mu barimu bigisha Saint Joseph Integreted Technical College ( SJITC) ( Photo:net)
Pie Sebakiga tumubakije icyiza cyo kwiga imyuga n’ubumenyingiro yatubwiye ko birinda urubyiruko ubushomeri, bigatuma bihangira umurimo.Ikindi kandi ngo leta MINEDUC yashyize ingufu mu kubyiga kuko yatanze imfashanyigisho, ibitabo n’ibindi bikoresho nkenerwa mu kwiga amashuri y’imyuga.
Principle Sebakiga ati:’’Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro rutangira kwinjiza amafaranga rukiri mu ishuri ku buryo iyo rurangije kwiga rudashomera, amashuri ya TVET ni igisubizo ku rubyiruko kuko rurangiza kwiga ubumenyingiro ruhita rujya gushyira mu bikorwa ibyo rwize.’’
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iki kigo cya Saint Joseph Integrated Technical College Nyamirambo (SJITC) Frere Adrien Nsabiyinema
Ni ahanyu rero babyeyi ho gufasha abana banyu gukurana ubwenge n’uburere buzima mubajyana mu mashuri y’imyuga n’ubumenyangiro nko muri Saint Joseph Integreted Technical College ( SJITC) i Nyamirambo. Kandi mwibuka ko mufite inshingano zo gukurikirana abana banyu igihe cyose haba ku ishuri ndetse no mu rugo.