ADEPR:Biro nshya ntibura abayirwanya, Rev Usabwimana yaranenzwe, Tom Rwagasana biba uko none na biro ya Rev Karuranga iragerwa amajanja
Bamwe mu bakristu baribaza impamvu mu Itorero rya Pantekote (ADEPR) mu Rwanda hahora ibibazo na bombori bombori kandi bikururwa n’abashaka imyanya bitwaje ibitagenda neza , bwacya bakandikira inzego ngo nizitabare ADEPR .
Bamwe mu bayoboye ADEPR mu Rwanda ( Photo:net)
Muri Werurwe 2018 mu Itorero rya Pantekote (ADEPR) mu Rwanda hatowe komite Nyobozi ifite manda y’imyaka itanu , igizwe na Rev.Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul. Mu gihe itaramara igihe, bamwe mu bakristu n’abapasitoro batangiye kuyijomba ibikwasi bavuga ko hari ibyo yirengagije gukemura.
Iyi komite yari isimbuye Rev. Jean Sibomana wahoze ari umuvugizi na Thomas Rwagasana wari umwungirije nabo basimbuye biro ya Pst.Usabwimana Samuel na Pst. Rutegamihigo Come bahagaritswe kuyobora ADEPR,bavugwaho gusesagura umutungo harimo ikigega CICO abakirisito batanzemo amafaranga n’ibindi.
Tugaruke kuri biro ya Rev.Karuranga Ephrem; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul na Umuhoza Aurélie , nkuko twabyanditse bamazeho igihe gito.Bamwe mu bakristu batangaza ko niyo basimburwa hakajyaho indi komite nshya hatabura abongera kuvuga ko hari ibitagenda.Ngo byumvikane ko kuyobora ADEPR, bigoye.Ngo buri manda nshya muri ADEPR ntihabura agatsiko kavuka kitwaje ko hari ibitagenda.
Kuva ku bwa Rev.past.Usabwimana Samuel, mu gihe cya Sibomana n’ubu ku bwa Rev.Efrem Karuranga hari abapasitori benshi bagiwe bamburwa inshingano abandi bagashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nkuko biteganwa n’amategeko.Muri abo bose ntihabura abatishimye bihisha inyuma y’agatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR.
Mu myaka hafi 8 ishize bamwe mu bakirisito b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) batavugaga rumwe n’ubuyobozi bwa Rev.Sibomana na Tom Rwagasana, bashyizeho Komisiyo “Nzahuratorero” igamije gusubiza ku murongo ibikorwa bita ko “ibigayitse.” Mu bikorwa bashinjaga ubuyobozi harimo guhatira abakiristo gutanga amafaranga y’imishinga y’itorero, imyitwarire mibi no kwiha ububasha bukomeye kw’abayobozi bakuru bijyana no kwaya umutungo wa ADEPR.
Mu rubanza rwa Tom Rwagasana na bagenzi be hagiye havugwamo Audit nk’ikimenyetso kigaragaza inyereza ry’umutungo ariko bose bahakanye iyo Audit bavuga ko batayemera kuko itabakorewe, nkuko amabwiriza agenga ikorwa rya Audit ribiteganya.
Iyo ukurikiye neza usanga na none ibyo barega Rev.Karuranga Ephrem; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul na Umuhoza Aurélie bisa neza neza, nibyo baregaga Rev.Sibomana Rev.Karuranga Ephrem; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul na Umuhoza Aurélie .
Kurikira neza usanga ibirego bigenda biregwa biro nshya ari bimwe ( photocopie) , ikibazo cya audit nacyo kiri kuvugwamo na none .Baamwe mu bakristu bakibaza ukuntu audit y’agateganyo , yajugunyanwa mu mihanda kandi itaraba official .Tariki ya 28 Gicurasi 2019 bamwe mu bakristo ba ADEPR, banditse ibaruwa Perezida w’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR, kopi yayo bayiha zimwe mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), basaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa.
Mu byo barega biro ya Karuranga Efrem ni Kwiha imishahara yo ku rwego rw’ikirenga no kuba itajya igaragaza imikoreshereze y’umutungo w’itorero.Nzahuratorero ibi yabireze komite ya Rev.Sibomana Jean,ikongeraho ko bagenda mu modoka zihenze zo bwoko bwa V8.Izi modoka bacyuye igihe bazisigiye biro ya RevKaruranga Efrem.
Bamwe mu bakristu ba ADEPR, baribaza niba ubu butiriganya n’induru biza hagiyeho manda nshya bizakomeza kuvugwa muri ADEPR!
Hari abatangaza ko ikibazo kiri muri ADEPR, si ubuyobozi bubi ahubwo ni imyumvire ya bamwe mu bayoborwa .Iyo komite ikemuye ikibazo hari ababibona ukundi.Rev.Usabwimana yarezwe kujya Iburayi kubonana na RevNsanzurwimo, Rev.Karuranga nawe ngo yagiye Iburayi kubonana na Nsanzurwimo, bityo…Ushaka induru muri ADEPR, buri gihe yitwaza Nsanzurwimo cyangwa kunyereza umutungo wa ADEPR.
Mu gihe cya pasiteri Samuel Usabwimana, baramurwanyije bishyira kera.Icyo gihe yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko ikibazo kiri muri ADPR akizi neza cyane ko abagitera ari abashyaka imyanya.Yakomeje avuga ko kimaze igihe, gisigaye kuzakemurwa na Perezida wa Repubulika kuko aho cyari kigeze kitari gukemurirwa neza.
21,220 total views, 1 views today