Twagirimana na Rugema Francois baremye agatsiko ko gusenya itorero EDNTR

Bamwe mu bakirisitu b’itorero EDNTR , bakomeje kwibaza impamvu Twagirimana Karoli na Rugema Francois , badafatirwa ikemezo gikakaye kandi zimwe mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’iza matorero zaragiye zimabaganira kure , zibamenyesha ko batagomba kwivanga no guteza akaduruvayo muri EDNTR, kuko batari abayoboke ndetse nta murimo na mba bafite muri iryo torero.Mwisomere amabarwa inzego za leta zifite mu nshingano amadini n’amatorero zandikiye Twagirimana Charles na mugenzi we Rugema.

 

 

Nyuma y,aya mabaruwa yamagana Twagirimana yabirenzeho yitwikira agatsiko yagiye akoresha mbere bongera kubyutsa imanza aho bivugwa ko batanze ikirego muri RIB, kivuga ko Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas, yasesaguye umutungo w’itorero EDNTR, kandi na mbere barabimureze mu nkiko bagatsindwa.

Bigitangira , kubera kubeshya , kujijisha no gukoresha impapuro mpimbano aka gatsiko kabonye kagiye gufatirwa ingamba zikarishe , kahisemo kwandika ibaruwa yitandukanya na Twagirimana Charles nkuko mubisoma hasi.

Liste y’abasinye bitandukanya na Twagirimana

Abatanze ikirego si abanyamuryango ba EDNTR 

 

Twagirimana Charles yatangarije ikinyamakuru Gasabo , ko igihe kigeze ngo yirukane Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas muri EDNTR, nubwo atari umuyoboke wayo.

Twagirimana Charles ati:”Nabanje gukoresha intwaro zoroheje , ubu ngiye gukoresha imizinga kuko ntushobora gutsinsura umwanzi agifite imbaraga n’amafaranga. Bishop Nyilinkindi Ephraim, yagiye anyivugaho ko yantsinze.Muri iki gihe nzi neza ko nta ntege afite ,ngiye kumwirukana burundu nindangiza nanjye mwivuge hejuru, kuko nta musirikare wivuga akiri ku rugamba.”

Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas ati:”Biriya byose Twagirimana Charles yivovotamo , nta kuri kurimo yirukanwe mu itorero n’Inteko rusange bariya yifashisha si abanyamuryango b’itorero EDNTR.Uyu Rugema wiyita umucungamutungo ni uwo muri kiriziya gatorika.

Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ubwo Twagirimana n’agatsiko ke, baregeraga urukiko ibibanza n’imitungo bya EDNTR, bari mu rukiko , uwunganira itorero mu mategeko yasabye abarega kwerekana impamvu barega kandi barirukanywe babura igisubizo.Twagirimana ubwe, yemereye urukiko ko Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas yahotse mu igazeti ya leta tariki ya 14/7/2014.

Ikindi kinyoma cyamaganywe nuko Twagirimana n’agatsiko ke   bavugaga ko urusengero rwafungurwa, kandi rwarafunzwe na Twagirimana n’ako gatsiko ari gukoresha bishyirwa mu bikorwa na Gitifu w’Umurenge wa Gatenga  Manevure Emmanuel nta bushishozi bwa kiyobozi akoresheje ,ahubwo agendeye mu binyoma by’aka gatsiko gakomeje kwamaganirwa kure n’inzego z’ubuyobozi mu gihugu Bamwe mu bakiristu batangaza ko bariya bantu basinye biyitirira itorero EDNTR, aribo Twagirimna yatoraguye birukanywe mu yandi madini ngo bamufashe guteza akavuyo .

Umwe mu bakiristu utifuje ko izina rye ritangaza ati:”Bariya bantu leta ibafatira imyanzuro , ariko ntibumva bakomeza kubeshya , reba aho bihandagaza bakavuga ko, Nyilinkindi Ephraim Thomas yagurishije ikibaza U.P.I N0:1/03/…. Kandi bizwi neza ko ikibanza yagurishije byakozwe kera U.P.I zitarabaho, ibyo babikuye he?”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *