Bamwe mu bakozi bubatse Kigali View Hotel barishyuza

Mu gitondo cyo ku wa 25/03/2020 bamwe mu bakozi bakoze ku nyubako yo kongera (extension) hotel “Kigali View Hotel” iherereye I Nyamirambo iruhande rwo kwa Mayaka babyukiye ku muryango wiyo hotel bishyuza ibirarane ibarimo.
Mu bishyuza bari abasore n’inkumi ,bibaza uko baza kubaho mu gihe bigoranye kwikora ku munwa kandi nta bundi bushobozi bafote bwo kwitunga baba mu rugo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ngo bamaze hafi ukwezi bizezwa ko bazishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Umwe mu bakozi utifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko kuba bazindutse , bubahirije gahunda bawe n’umushoramari uzwi ku izina rya Nila akaba na bosi wa kampani Royal Bus itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu bakozi ati:”Turi hano kuri gahunda ya Nila, kugirango duhembwe, dukemure ibibazo byacu.


Undi ati:”Birababaje gukorera umuntu ,ukamara amezi n,amezi utishyurwa, babona ko tubaho gute!?Reba muri iki gihe cyo kuguma mu ngo duhanga ye n,icyorezo cya Coronavirus, abandi barahashye, bizigamira mu rwego rwo guhangana n,ibihe bibi.None ubu niba tutabonye ayo mafranga turabaho gute?”.
Nubwo abo bakozi bari bateye iperu bishyuza , bamwe bacishagamo bakavuga ko nibadakemurirwa ikibazo biza kuba bibi.Bikaba byatumye inzego z,ibanze zishyinzwe umutekano zibabwira ko nibakomeza gutera akavuyo bitabaza polisi ikabirukana.

Ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu ati:Muve hano mutahe , ushinzwe kubahemba yavuze ko muhembwa nimugoroba, nimukomeza nditabaza polisi.
Bamwe mu bakozi babwiye ushinzwe umutekano ko yivanga ko nta kibi bakoze ko bo binubira kuba abagomba kubahemba bishe isaha , kandi bakaba bari bayiherewe na Bos Nila ubwe.

Bwana Seshavu Juvenal, ushinzwe inyubako (engineer ) ya Kigali View Hotel yabwiye Gasabo ko , abo bakozi atazi icyabazinduye kuko bosi Nila yababwiye kuza mu masaha ya nimugoroba akabatunganyiriza ikibazo.
Sheshavu ati”:Ati barabeshya ,bahawe gahunda ya sa kumi , nibwo Nila abahemba.Nta gikuba cyacitse rero haracyari kare bategereje ikibazo kiracyemuka.”

Si abo bakozi ba hotel Kigali view bonyine batakamba hari n,izindi kampani zarangaranye abakozi bazo, bagerageze bakemure ibibazo byabo.

 1,360 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *