Ya nkunga y’ibiryo yo guhangana na Coronavirus,iri gushwanisha abaturage n’abayobozi
Kuru uyu mugoroba tariki ya 28 Werurwe 2020 nibwo bamwe mu baturage b,imirenge itandukanye mu mujyi wa Kigali, bashyikirijwe inkunga y,ibiryo bigizwe n,umuceli, ifu y,ibigori n,ibishyimbo.
Aho byatangirwaga ku nyubako z,utugali n’imidugudu byari intambara hagati y’abaturage na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bari muri komite itanga ibyo biribwa byo kunganira abaturage bari mu rugo badafite amikoro mu buryo bwo guhangana na cya cyago cya corona virus.
Ubwo ikinyamakuru Gasabo cyageraga muri imwe mu midugugu y,Imirenge ya Gitega, Rwezamenyo ndetse na Nyamirambo , bamwe mu baturage bashinjaga abayobozi kuba ntacyo babahaye n,ubibonye akavuga ko ahawe ikiro kimwe kandi stock yuzuye.
Muri uko guterana amagambo byatumbye nko mu Murenge wa Gitega, akagali ka Gacyamo ,bihagarika gahunda yo gukomeza kubitanga.
Kazungu , umwe mu baturage ba Gacyamo ati:”Gutanga ibiryo byabayemo ikimenyane n,ubwiru kuko , abayobozi bihereyeho nyuma baha incuti zabo nyuma baha abakire .”
Undi ati:”Niko byagenze rwose naje kare, none uyu uje nonaha niwe bahaye twe dukanuye amaso.”
Bamwe mu bayobozi b,izo nzego z,ibanze za Gitega na Rwezamenyo bo batangaza ko ibiryo byaje ari bike abashonji Ari benshi.
Umwe mu bayobozi utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Umurenge wampaye ibiro 30 bya gahunga, 20 by,ibishyimbo ngomba guha abatishoboye bo mu mudugudu wanjye, urabona mbitanga gute kandi abaje kubifata barenze 40 bazanye imifuko nabikorezi.”
Undi muyobozi ati:”Gahunda yo gufasha abaturage mu rwego rwo kugumisha abaturage mu ngo mu rwego rwo kwirinda coronavirus, yigwe neza , harebwe ubundi buryo bikorwa kuko gutanga ibiryo kandi bidahagije siko gukemura ikibazo ahubwo ni guhanganisha abaturage na komite iri gutanga ibiryo.”
Undi ati:”Leta nishake abatekinisiye bige uko abaturage baciriritse bakora uturomo tubafasha umunsi ku munsi batavuye mu tugali batarenze Imirenge yabo, kuko niba imodoka zizanye ibiryo, abakarani ntibagomba kwicara mu ngo, uhanagura inkweto ntiyagombye kwirwa asutamye mu rugo atongana n,umugore.Ikindi za Supermarket z,abakire zirafunguye amasoko akomeye nka Kimironko arakora imodoka z,abakire n,urujya n,uruza mu mihanda nubwo huzuyemo traffic polisi ntibizibuza gutambuka.Kandi hafi abo bakire nibo nibo bakunze kujya iyo za Dubai, Singapore , Chine na Qatar iwabo w,inkimoka y,iyo kirimbuzi Coronavirus.'”
Bamwe mu baturage bavuga ko inkunga bemerewe na perezida yariwe n,abayobozi kuko nta kuntu wabwira umuturage kuguma mu rugo ngo akurikire amakuru kuriradio na Tv, uko abandi bari guhangana na coronavirus,hanyuma bumve ko mu bindi bihugu aho abaturage bahawe inkunga ibafasha , noneho wowe uhe umuntu ibiro bitanu ku muryango w,abantu bane.
Uwitwa mama Keza ati:”Inkunga yacu bayiriye, ntabyo baduhaye nuwabifashe ni ibiro bitarenze 3.Ahandi niyumviye umubyeyi wabyaye, ashima ko inkunga yawe yahishimiye cyane ko imufasha kwita ku ruhinja rwe n,umuryango, none ubwo ni ibiro bitatu yahawe ra!?”.
Umwe mu bacurizi bitari ibiribwa ati:”Inkunga nihabwe buri wese , wahagaritse imirimo ye, imutunga umunsi ku munsi hatitawe ikiciro kuko twese turi mu bihe bibi.Kuba hari bamwe mu bayobozi bavuga ngo twirirwe mu ngo bo, ntacyo bibatwaye bamwe ni umwanya babonye wo kuruhuka, kuri bo bifuza ko ibyumweru byava kuri bibiri bikaba amezi 2, baririmba ngo mwirinde Corona virus, ar uburyo bwo gukomeza kwiruhukira ko n,ubundi baba bandikiwe, buri kwezi bajya guhembwa.Bari mu bipangu ,barabyuka binanura bakora sport muri jardin, abafite piscine bitereramo amasaha yo kujya kumeza ibiryo byatanzwe komande mu mahoteri biri tayari, nkuko uko abahembwa ku kwezi coronavirus yabihereye conge mu gihe abarya rimwe ku munsi bari mu kato.”