Nta cyabuza abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe abatutsi
Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yagejeje ku banyarwanda kuri uyu wa 7 Mata 2020, ubwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda aho bari hose mu gihugu mu ngo zabo n’inshuti z’u Rwanda bakurikiye umuhango wo kwibuka, anabashimira uruhare rwabo mu gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko za ngombwa zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda no ku Isi yose.
Yavuze ko uburyo bwo kwibuka uyu mwaka bugoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose kuko abantu badashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi.
Ati “Ntabwo byoroshye, abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese”.
Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe haba imihango yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu, urugendo rwo kwibuka, ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho abantu batuye.
Yashimangiye ko kuba uyu mwaka bitazakorwa bidashobora kubuza abanyarwanda kuzuza inshingano yo kwibuka.
Ati “Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa”.
Perezida Kagame yavuze ko uyu ari umunsi wo kwibuka amahano abanyarwanda banyuzemo n’ibyo batakaje umuntu ku giti cye n’igihugu, kandi ababyiruka n’abazakurikiraho bazakomeza kwigishwa ibyabaye ku gihugu n’amasomo yabivuyemo.
Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo Kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.
Hari ibikorwa byahagaritswe kubera ibihe bidasanzwe turimo. Nta biganiro bizatangwa mu midugudu no mu bigo bya Leta n’abikorera nk’uko byari bisanzwe.
Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 Mata buri mwaka ntabwo ruri bube kimwe n’umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki.
Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka byarahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus atarahinduka.
Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’Ubuzima cyangwa guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa kuri numero 114.
1,727 total views, 1 views today