ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Komite Nyobozi y’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda-PSR yifurije imbaga y’Abakozi umunsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo mwiza.

Mu gihe gahunda ya “guma mu rugo”  isa n’aho yafashije Abanyarwanda kugabanya ikwirakwira /ikwirakwizwa ry’icyorezo cya corona virus ( covid-19),Ishyaka PSR rirashimira byimazeyo aba bakurikira babigizemo uruhare :

Polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu;

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ;

Abatanze inkunga zo gufasha abatishoboye ;

Abitanze mu buryo bunyuranye .

Mu ngaruka mbi icyorezo cya covid-19 cyateje isi n’u Rwanda by’umwihariko harimo no guhagarikwa bitunguranye kw’Abakozi ku mirimo ibatunze bo n’imiryango yabo.

Ishyaka PSR, rirasaba Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda gushyiraho uburyo bufatika mu gushaka  kugabanya ingaruka za covid-19 ku bakozi harimo no kugirana amasezerano mashya ( contracts) n’Abakoresha babo.

Ntidushidikanya ko ingamba za Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda zishobora guhashya burundu icyorezo cya covid 19 izirikana imirimo y’Abakozi  n’iterambere rusange ry’Imbaga y’Abanyarwanda.

Bikorewe i Kigali  tariki ya 29 Mata 2020

Jean Baptiste Rucibigango 

           Umuyobozi mukuru. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *