COVID-19: Croix-rouge y’u Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa
Mu gihe cya “Guma mu rugo “leta y’u Rwanda n’indi miryango itegamiye kuri leta batanze inkunga y’ibiryo n’ibikoresho by’isuku mu rwego rwo kugoboka abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi ( COVID-19).
Ni muri urwo rwego Croix rouge y’u Rwanda ihagarariwe na perezida wayo Bwito Paul ( reba ku ifoto iri hasi) yateye Uturere 12, inkunga y’ibiribwa birimo: Isukari, umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka na Kawunga hagamujwe gufasha abantu bagizweho ingaruka na Covid -19 bari basanzwe bafite imirimo bakoraga ibatunga buri munsi batabashaga guhaha.
Utwo Turere twahawe inkunga ni: Rubavu, Kirehe,Nyarugenge, Bugesera, Nyamagabe, Karongi,Nyabihu, Ngororero, Gasabo, Rutsiro, Huye na Kamonyi.
Imiryango yahawe inkunga ni 7108 igizwe n’abantu 35548; kandi Croix-rouge y’ u Rwanda icyo gikorwa izagikomereza no mu tundi turere.Bakaba bateganya mu guhe gito gufasha abaturage b’i Rusizi.
Croix-rouge y’u Rwanda ntiyahwenye gukora ubukangurambaga mu gihugu hose , uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakoreshajwe Mobile-Radio kandi biracyakomeza.