Croix-Rouge Rwanda:Barakangurira abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19
Inzego z’ubuyobozi z’Umuryango wita ku mbabare, Croix-Rouge Rwanda, zifatanyije n’inzego za leta bari ku rugamba rwo gukangurira abaturage gukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Ibi byatangajwe na Perezida wa Croix-Rouge Rwanda, Dr. Bwito Paul, wabwiye ikinyamakuru Gasabo ko bafatanyije n’inzego za Leta, bari kubwira abaturage ko batagomba kwirara kuko icyorezo cya Covid-19 kigihari .
Ati “:Nubwo imirimo imwe n’imwe yasubukuwe kwirinda Covid-19 biracyakomeza .Dufatanyije na komite za Croix-rouge z’uturere ndetse n’inzego z’ibanze za leta tuributsa abaturage gukomeza gufata ingamba umunsi ku wundi, birinda Corona virus bakurikiza amabwiriza bahawe nko: Gukaraba intoki kenshi bikinjira mu buzima bwabo bwa buri munsi, kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza kuko uwo muco wa kera ugomba gucika .”
Dr. Bwito Paul, Perezida wa Croix-Rouge Rwanda yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko , muri iki cyumweru gishize ubukangurambaga bwabereye mu Turere twa Rubavu , Ngororero na Nyabihu.
Dr. Bwito Paul ati:”Croix-rouge Rwanda nk’abafatanyabikorwa ba Leta, duhora twiteguye gutanga ubufasha bwose yaba inkunga z’ibiryo , ibikoresho ndetse n’ibiganiro .”