Gatsibo: Ababyeyi baracyahishira abateye inda abangavu

Mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, hari ababyeyi bahishira abateye inda abangavu nyuma yo kugirana ubwumvikane bwo kuzabafasha kurera umwana, abaturage bakifuza ko kugira ngo iki kibazo gicike Leta yajya ifatira imitungo yabo ikifashishwa mu kurera aba bana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu babyeyi bo muri aka karere bafite abana batewe inda bataruzuza imyaka 18, bavuze ko iki kibazo giterwa n’ubukene aho bamwe muri bo ngo bafatiranwa n’abateye inda abana babo bakabizeza ubufasha bikarangira batabutanze.

Ayinkamiye Naomie utuye mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Nyabikiri mu Mudugudu wa Kabeza, yavuze ko umukobwa we yatewe inda afite imyaka 16 ubwo yigaga mu mashuri abanza, uwamuteye inda ngo yahise atoroka bigeze aho aragaruka birazimangatana.

Ati “Mperuka turega ariko ntiyakurikiranwe kuko umugabo wanjye yambwiye ko niba yemera kuzadufasha kurera umwana twamureka ntidukomeze kumukurikirana, ababyeyi be baherutse twumvikana ntibagarutse yewe n’uko kudufasha ntibabikoze.”

Havugimana Jean Pierre utuye mu Mudugudu wa Kamurara Akagari ka Gitabiro mu Murenge wa Nyagihanga, we yavuze ko umwana we w’imfura yatewe inda afite imyaka 16 n’umumotari wakundaga kumujyana ku ishuri. Bikimenyekana ngo uyu mumotari yegereye umuryango awemerera ubufasha bw’amafaranga birangira kumurega babyihoreye baramuhishira.

Mukakibibi Marie we yavuze ko nawe uwateye inda umukobwa we atigeze akurikiranwa ngo kuko yahise abizeza ubufasha no kuzasubiza umukobwa wabo mu ishuri birangira bamuhishiriye.
Hari abifuza ko imitungo y’abateye inda abangavu yajya ifatirwa

Nzamwita Alphonsine utuye mu Kagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, avuga ko kugira ngo iki kibazo gicike, leta ikwiriye gushyiraho ingamba zatuma uwateye inda umwangavu afatirwa imitungo ikazakoreshwa mu kurera wa mwana.

Ati “Njye numvaga leta mbere yo gufunga wa muntu wateye inda umwana, yajya abanza akagaragaza ikizatunga wa mwana kuko iyo afunzwe wa mwana watewe inda rimwe na rimwe usanga abayeho nabi, ariko habanje gufatirwa imitungo ye byaca bwa bwumvikane bugaragara mu miryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri mu bituma abatera inda abangavu badafatwa, asaba ababyeyi kwirinda kumvikana n’abateye inda abana babo kuko ari ukubatiza umurinda wo gukomeza guhohotera abandi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu bakomeje ubukangurambaga bwo kudahishira no kurwanya kumvikana n’abateye inda abana babo.

Ati “Akenshi ababyeyi babitubwira gutyo ko hari ababahishira natwe tugakeka ko bihari kuko hari ubwo batuzanira nk’umwana w’imyaka itatu ugasanga nibwo bibutse kurega uwahohoteye uwo mwana kuko za nshingano yemeye gukora atazubahirije, ababyeyi rero nibo bakwiriye gufata iya mbere mu kurwanya iki kibazo ubuyobozi bukaza bubunganira.”

Akarere ka Gatsibo kari mu turere twakunze kugaragaramo umubare munini w’abangavu batewe inda, umwaka ushize wa 2019 abangavu batewe inda bari 680, abagabo 113 nibo bamaze gukurikiranwa.

source:igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *