Covid-19:Insengero nizifungurwa muzitondere abahanuzi b’ibinyoma

Mu bihe duhanganye n’umwanzi corona virus, ujegeje isi yose nk’intambara ya mbere y’isi yose cyangwa iya kabiri, nubwo hapfuye abantu benshi ndetse hakaba nta kizere gihari  ko, iyo rwanzegushyira Covid-19 izarangira, bivugwa ko hari ba rusahurira mu nduru barekereje ngo bubike urusyo mu gihe amadini azaba yatangiye kwigisha Ijambo ry’Imana.

Abatungwa agatoki ni abasaruzaga icya cumi 1/10 bihishe mu kitwa amadini n’amatorero, bikavugwa ko barekereje bakaba  bategereje ifirimbi ya nyuma y’Inama idasanzwe ya Guverinema ivuga ko amadini n’amatorero bikomorewe .

Bivugwa ko mu gihe cyo guhimbaza no gutanga ikitwa ishimwe , abashishikaza bazihutira kubwira injiji nkirisitu gutura ntacyo basize kuko Imana yabarinze cyane mu gihe cya Guma mu rugo ntibicwe na Corona virus.Utazareba kure azisanga ibye byariwe kera ashyira mu mifuko ya za bihemu biyise abashumba kandi ari barushimusi.

Ngo abahunzi b’ibinyoma na mbere ya Yezu bariho .Bikavugwa ko,  mu gihe cy’umuhanuzi Ezekiyeli ndetse na mbere ye hadutse abahanuzi b’ibinyoma maze bajya mu bwoko bw’Imana barabubeshya karahava babahanurira ibinyoma maze Imana iri mu ijuru birayibabaza, nuko ihagurutsa umuhanuzi Ezekiyeli ngo agende ahanurire abo bahanuzi b’abapfapfa ko bazabona ishyano. Nubwo bamwe bikosoye abanangiye bajugunweho n’ikibatsi cy’umuriro.

Byumvikane ko amaco ashingiye ku madini  yahoze kera na kare .Uretse ko abahanuzi b’ibinyoma b’iki bo bagendana n’ikoranabuhanga cyane mu mvugo :Mfite isezerano Imana yambwiye, nderekwa  n’ibindi biherekejwe na Yesu ashimwe.”

Ngirango mubona za nkorabusa iyo mu masoko cyangwa mu bigo abagenzi bategeremo imodoka ,baba bitwaje za bibiliya .Wakata ikorosi  ugahura nuwiyita umuhanuzi ati :”Ndabona urupfu imbere yawe, reka mbabwize ukuri nta muntu numwe wavutse udafite urupfu imbere ye, icyakora satani ashobora kugambirira ko ukenyuka Imana ikakurengera nabyo birashoboka, undi ati mbonye ucika akaguru, abandi bati Imana yakuntumyeho ariko urampa amafaranga.Undi akakubeshya ngo nakuboneye umugabo ngwino turare mu cyumba cy’amasengesho dusenga bikarangira agauhinduye ihabara ye akubwiye ko Imana yabahuje….”

Ikindi kivugwa ni ikitwa ADEPR, ngo muri iki gihe cya coranavirus, bamwe mu bapasitoro bibumbiye muri iyo mpuzamatorero ya Pantekoti ntibahembwa.Ngo hari abahembwa duke hakaba n’abahembwa da!Ngo kudahembwa nuko amadini afunze .Mu gihe amadini azaba yakomorewe abantu bagatura bashobora kuzayicaniho nakwambiya.Imana ibe yitegura guhosha izo satani kuko bishobora kwaka nk’intambara ya Shikaramu.

 

 2,607 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *