Muvunyi Paul yaremye agatsiko agashinga Rugamba Sarvator kujya mu murenge wa Kinazi gushakisha ubuzima bwa Munyakazi Sadati abaturage babamaganira kure.
Bamwe mu biyita ko ari abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batangiye kwigaragaza mu bugambanyi buhanitse.
Amakuru dukesha bamwe mu baturage batuye umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango twaganiriye nabo ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo batubwiye tariki ya 21 Nyakanga 2020 satatu za mugitondo babonye umugabo witwa Rugamba Sarvator n’undi witwa Youssuf batabashije kumenya irindi zina babagabye ibitero bababwira ko bakora mu Inkeragutabara bakaba ari ba maneko, ko baje guperereza umwirondoro wa Sadate n’ibindi bimuvugwaho .
Batangiye bababwira ko baje kumenya uko Munyakazi Sadate yitwaye igihe yahakoreraga ayobora banki y’abaturage ya Kinazi .
Aba baturage badutangarije ko ngo ako gatsiko kari kumwe nuwo bavugaga ko ari umunyamakuru,ariko bakaba batabashije kumenya ikinyamakuru akorera.
Umwe mu baturage yatubwiye ko , ako gatsiko kababwiraga ko bagamije gukura Munyakazi Sadate k’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports.
Ibi bikorwa bikozwe mu rwego rwuko bananiwe kubaka ikipe none Sadate Munyakazi akaba amaze kuyubaka murwego rushimishije. Amakuru ava hagati mu bareyo arahamya ko amafaranga yurwo rugendo yatanzwe na Muvunyi Paul ukomeje gushaka gusenya Rayon sports.
Aka gatsiko kakaba gakomeje kugenda gashakisha umuntu wese waba afitanye ikibazo na Perezida w’ikipe ya Rayon sports kugirango bamunanize .
Andi makuru ni uko Muvunyi Paul yanze kwitabira inama ya Rayon spots. Inzego nizitabare.
Nyiraneza Solange
4,042 total views, 1 views today