Maître SHYAKA Samuel umuhesha w’inkiko w’umwuga , aratabaza inzego zifite ubutabera mu nshingano zabwo kumurenganura

 Mu minsi ishize, tariki ya  17/07/2020 , mu  mudugudu wa Ntungamo, akagali ka Gahama, umurenge wa KIREHE, akarere ka Kirehe, intara y’iburasirazuba,  Me SHYAKA Samuel umuhesha w’inkiko w’umwuga  ubarizwa mu Karere ka Kicukiro , Umurenge wa Kanombe , Akagali ka Kabeza yahuye n’uruva gusenya ubwo  yajyaga kurangiza   urubanza RCOM 00117/2019/TB/KRH, binyuze muri cyamunara ku mutungo 5/05/05/01/3203, NSABIMANA Simon yatsinzemo  UWISHEMA Benjamin.

 Nkuko bitangazwa na bamwe mu bari bitabiriye iyo cyamunara ngo ntiyabaye bitewe nuko nyirumutungo UWISHEMA Benjamin, akoresha ingufu nyinshi atambamira cyamunara ngo itaba.Ndetse ngo akaba yifashisha zimwe mu nzego z;umutekano zikorera mu Karere ka Kirehe cyane cyane , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe MWISENEZA Ananie.

 

 Umwe mu baturage ati:”Niba  ubutabera bwo mu Rwanda bugeze ku ntera yo kubogamira ku watsinzwe  turi kugana kuri ba baturanyi b’Abakongomani bakoresha article 15 ngo debrouillez-vous.Nkuko bigaragara ku mwanzuro w’urubanza , handitse ko  UWISHEMA Benjamin yatsinzwe ndetse ko agomba kwishyura NSABIMANA Simon.Nta handi yakura ubwibwishyu uretse mu mutungo we.”

Me Shyaka yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko atmva impamvu abangamirwa n’ inzego zimwe z’Akarere ka Kirehe , polisi na visi meya Ushinzwe ubukungu kandi ibyo akora abyemerewe n’amategeko .

 Me Shyaka ati:”UWISHEMA Benjamin, abeshya  ko urubanza rwaburannywe adahari, afatanyije na NKUNDUMPAYE Jonathan , uvuga ko uyu mutungo awufatanyije na UWISHEMA BENJAMIN nyamara we akaba atarebwa n’urubanza aho bose banzaniraga amabaruwa biyandikiye bantegeka kureka cyamunara nkabasaba kubimenyesha urukiko rw’ibanze rw’aho umutungo uherereye arirwo rwa Kirehe ariko ntibashake kuzishyikiriza urwo rukiko rubifitiye ububasha kugeza cyamunara igeze ku nshuro ya 4.Ikibabaje nuko MWISENEZA Ananie  yagiye abizeza ko cyamunara ishobora guhagarikwa bidatewe n’icyemezo cy’urukiko, akaba yarabigaragaje ubwo muri cyamunara ku nshuro ya gatatu nahamagaye umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe(DPC) kugira ngo ampe abapolisi bo kumperekeza ahabera cyamunara, ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge mu rwego rw’imikoranire, umunyamabanga nshingwabikorwa amubeshyako ntamumenyesheje ko hari cyamunara, aho umunyamabanganshingwabikorwa yashakaga ko cyamunara itaba yitwaje ko atabimenyeshejwe DPC.Biba ngombwa ko yigerera ahaberaaga cyamunara, biba ngombwa ko mwereka ahari kashe y’umurenge mu rwego rwo kubeshyuza MWISENEZA Ananie. “

 Me Shyaka akomeza avuga ko uyu munyamabanga nshingwa bikorwa abonye byanze, yagiriye inama UWISHEMA Benjamin kujya kubibwira ubuyobozi bw’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, ko ndimo kumurenganya ndangiza urubanza rwasubirishijwemo.

Ati:”Perezida w’urugaga amusubiza ko urugaga rudafite ububasha bwo guhagarika cyamunara, babonye bidashoboka, bategereza cyamunara nari natangaje yo kuwa 17/07/2020 aho nari nayimenyesheje Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe.Musaba abashinzwe umutekano muri icyo gikorwa, agakomeza ambwira ko abapolisi bari mu kazi kenshi. Njya gutangira cyamunara nta bapolisi bahari nkuko byajyaga bigenda, kuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yarabatinzaga amusaba ko bahagerera rimwe cyane ko nawe ari umuhesha w’inkiko mu murenge ayobora.Akomeza inzira zo gufasha UWISHEMA Benjamin gutyo,abifashijwemo na RIB na Polisi zikorera mu karere ka Kirehe, nageze aho cyamunara yagombaga kubera, UWISHEMA Benjamin ahamagara akoresheje telephone tanga amakuru ko mpageze .Nuko MWISENEZA Ananie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe n’abamuherekeje baza nk’abatabaye aho imodoka ye yari iri imbere harimo ari kumwe n’uhagarariye DASSO mu murenge wa Kirehe, ikurikiwe n’iya RIB irimo abakozi ba RIB, inyuma hari iya Polisi harimo DPC n’abandi bapolisi . Imodoka yari irimo DPC ntiyagera ahaberaga cyamunara hagera iya RIB iherekeje MWISENEZA Ananie bari kumwe n’umupolisi wari ufite imbunda uwo mupolisi araza ampagarara inyuma hafi anyegereye .MWISENEZA Ananie avugana gahoro n’umukozi wa RIB witwa PETER bari kumwe icyo gihe. PETER araza anyegera ahita ambwira ati hagarika ibyo urimo uze ujye muri iriya modoka ya RIB.”

 

Me Shyaka akomeza avuga ati:”Kubera urugomo nakorewe n’abagombaga kumfasha nahuye n’ihungabana kuko mvuye ku biro bya RIB y’akarere ka KIREHE, guhatwa  ibibazo binyuranye mu buryo bunyuranyije n’amategeko batarampamagaje mbere ngo nange kubitaba ikindi batansanze mu bikorwa binyuranyije n’amategeko,  nihutiye kujya kwa muganga  ngo bamvure ntagira stoke cyangwa hypertansion . Kuko bankuye muri cyamunara binyuranye n’ingingo ya 60 y’itegeko No12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigena umurimo w’abahesha b’inkiko b’umwuga: Umuhesha w’inkiko w’umwuga Ari mu rwego rw’abakora imirimo y’inyungu rusange z’igihugu akaba Ari mu cyiciro cy’abunganira ubutabera. Bityo. Inkiko ubushinjacyaha, inzego z’umutekano hamwe n’izindi nzego z’ubutegetsi bwa leta zikaba zigomba kumufasha kurangiza inshingano ze.

 

None hano  inzego ziyambazwa iyo abahesha b’inkiko bakorewe urugomo nizo zagize uruhare muri urwo rugomo ku buryo bigoye kwongera kuzigezaho iki kibazo kandi arizo zagiteye aho hari impungenge ku cyemzo zafata. Akamaro kazo kagombye gushingira mu bufatanye hashingiwe ku ngingo ya 226 y’itegeko N°12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko aho igaragaza agaciro k’ibikorwa by’umuhesha w’inkiko cyane cyane aho igira iti umuhesha w’inkiko ugiriwe urugomo urwo arirwo rwose, akora umurimo ashinzwe, yandika inyandiko mvugo igaragaza urugomo yakorewe, ababikoze, ababibonye nigihe byabereye, dosiye akayishyikiriza ubugezacyaha.

 

 Me Shyaka Samuel akaba yarandikiye Minisitiri w’ubutabera akaba  n’intumwa nkuru ya leta n’izindi nzego zitandukanye zirimo:urukiko rw’ibanze rwa kirehe

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga,  minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage , umuyobozi w’akarere ka kirehe , umuyobozi wa RIB mu karere ka kirehe , umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka kirehe ,  guverineri w’intara y’iburasirazuba ,  umuyobozi wa RIB mu ntara y’iburasirazuba  N’umuyobozi wa polisi y’igihugu ngo zimurenganure.

 

 14,126 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *