Ikinyoma cya Muvunyi Paul mu ikipe ya Rayon sports gikomeje kwamaganirwa kure n’ abafana bayo.
Bamwe mu bafana b’ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda , Gikindiro , ikipe y’imana ariyo Rayon Sport bakomeje kwibaza amaherezo yayo bitewe n’abatayifuriza amahoro.
Bamwe mu bafana bati:” Umwaka urashize Muvunyi Paul na komite ye beguye ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon sports, ariko igitangaje ni uko yanze kuyiha umutekano. Muvunyi Paul yeguye kuko yarafitiye ibirarane abakinnyi haba ku mishahara cyangwa ayo baguzwe baza gukinira Rayon sports (recrutement).”
Peter umufana ukomeye wa Rayon Sport uvuka mu Ntara y’Amajyepfo ati:” Muvunyi Paul yavugiye mu ruhame ko azatanga amafaranga yose y’ideni yarasigaye ngo imodoka itwara abakinnyi yishyurwe. Ibi ntabwo Muvunyi yabikoze kugeza imodoka itwarwa na sosiyete ya Akagera motor kari karayibakopye.”
Amakuru ava ahizewe avuga ko Muvunyi yaba nibura yarakoresheje inama zikangurira abafana kwigomeka kuri Perezida wa Rayon sports bagamije gusenya ikipe.
Habineza umwe mu bafana ati:”Amakuru atugeraho ava kwa Muvunyi Paul avuga ko wa munyamategeko wandikiye Ferwafa arega Perezida wa Rayon sports ,ko Muvunyi ariwe waba, waratanze amafaranga yo kubikoresha, niba aribyo koko murumva ko ari agahomamunwa.”
Umwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sports twaganiriye,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kugirengo Muvunyi atamwirenza yatubwiye ko inama zose n’ibibazo byugarije ikipe ariwe nyirabayazana.
Ati:”Ikindi Muvunyi yemeye gutanga miliyoni eshatu bari mu nama kugeza na n’ubu nta faranga narimwe aratanga. Akagera motor nikaramuka kagurishije imodoka iriho ikirango cya Rayon sports azabibazwe.”
Akomeza avuga ati:” Andi makuru atugeraho ni uko Muvunyi Paul na Rwagacondo Claude bakomeje kuyobora utunama twogukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports bifashishije Runigababisha Marc Martin wambuwe inshingano zose. Kuba rero hategurwa inteko rusange yo mu bwihisho nabyo bikaba bitazagira agaciro. Ukunda Rayon sports wese nakomeze atamge umusanzu we.”
Nyiraneza Solange
1,155 total views, 1 views today